16 bapfiriye mu mirwano yahuje M23 na FARDC harimo n’abatwikiwe mu modoka

Imirwano ikaze yongeye gufata indi ntera ejo hashize hagati ya M23 n’ingabo za Leta ’FARDC’ zifatanyije na Wazalendo.

Ni igitero FARDC yagabye kuri M23 maze gihitana abaturage 16 muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Umuyobozi w’iyi teritwari, Isaac Kibira, yabibwiye itangazamakuru ko abarwanyi bateye ibirindiro bya M23, barasa buhumyi hanyuma abasivivili barindwi babigwamo.

Ni mu gihe abandi icyenda baguye mu yindi mirwano ahandi muri Rutshuru, aho imodoka yari itwaye abagenzi yatwitswe nabwo bigashinjwa FARDC.

Ibyo ari byo byose nta murwanyi n’umwe wo muri iyi mitwe yombi avuga ko yaba yishwe. Nta ruhare abapfuye bari bafite mu mirwano.

Iyi mirwano ibaye nyamara byitwa ko hari agahenge ko guhagarika kurwana kuva kw’itariki ya 4 y’uku kwezi.

Kugeza ubu ibice bimwe na bimwe bikomeje kwigarurirwa na M23 nyuma y’uko igabwaho ibitero ariko ikirwanaho.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Icyorezo cy’ubushita (MPOX) cyageze ku mugabane w’u Burayi

Fri Aug 16 , 2024
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Kanama hanze ya Afurika, mu gihugu cya Suede havumbuwe umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita ikomeje guteza akaga. Iri tangazo rije bukeye bwaho OMS itangije urwego rwayo rwo hejuru rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyabanje ku mugabane wa […]

You May Like

Breaking News