Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n;amazi meza ndetse zifite n’amashanyarazi nk’uko bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).
NST2 yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu Nama y’Abaminisitiri yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba igaragaza neza impinduka zitezwe mu Rwanda muri iyi myaka itanu iri imbere (2024-2029).
Ini gahunda biteganyijwe ko izibanda ku guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, kunoza ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kunoza imitangire ya servivisi.
Ibyo byose byagorana kugerwaho mu gihe Abanyarwanda batagerwaho n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi ndetse na serivisi z’isuku n’isukura.
Ni muri urwo rwego Intego ya 9 ishimangira ko “mu mwaka wa 2029, buri rugo, buri shuri, buri kigo cy’ubuvuzi, bizaba bifite amazi meza, ibikorwa remezo by’isukura, serivisi z’isuku n’amashanyarazi yizewe.”
Kuri ubu, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yameza ko abamaze kugerwaho n’amashanyarazi bageze kuri 80% mu gihe abagezwaho amazi meza bakabakaba 90%.
Guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi
Guyverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko buri mwaka muri iyi myaka itanu iri imbere utrweo rw’ubuhinzi n’ubworozi ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6%.Uru rwego ruzibanda ku kmusaruro ukenewe ku masoko atandukanye mu buryo burambye.
Biteganyijwe ko umusaruro uziyongera ku kigero cya 50%, bikazagerwaho binyuze mu kwagura ubutaka bwuhirwa ku kigero cya 85%, kongera ingano y’ifumbire n’iy’imbuto, kongera umubare w’amatungo atanga umusaruro mwinshi no kongera ibiribwa by’amatungo bikorerwa imbere mu gihugu.
Guhanga imirimo mishya
Intego ya kabiri ni iyo guhanga imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi 250, bivuze ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ishize, intego yari iyo guhanga imirimo miliyoni n’igice, ikaba yaragezweho.
Ubucuruzi n’ishoramari
Ishoramari ry’abikorera rizikuba kabiri. Agaciro karyo kazava kuri miliyari 2,2 z’amadolari y’Amarika zo mu 2023, kagere kuri miliyari 4,6 mu 2029.
Umusaruro ukomoka ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga uziyongera uve kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika, ugere kuri miliyari 7,3.
Ibyo bizagerwaho binyuze mu kongerera agaciro umusaruro wo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bwiamabuye y’agaciro.
Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bikorerwa mu Gihugu kandi bigira uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu ndetse bikanatanga akazi ku bantu benshi.
Ibi bizashingira ku kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kongerera agaciro umusaruro w’uru rwego, guteza imbere inganda ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kwimakaza ireme ry’uburezi
Umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65%. Ibi bizashimangira intego u Rwanda rwihaye yo guteza imbere uburezi ku bana b’inshuke kuko aribwo musingi wo kubafasha kuziga neza amasomoyo mu bindi byiciro.
Guteza imbere ubumenyingiro
Abantu bangana na miliyoni bazahabwa amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ikoranabuhanga kandi abandi ibihumbi magana atanu bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhangayo ku rwego ruhanitse.
Hazashyirwaho ibigo by’indashyikirwa by’amashuri ya TVET bigamije gutanga amahugurwa ku bumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Guteza imbere urwego rw’ubuzima
Hagamije kugeza kuri bose serivisi z’ubuvuzi zinoze, hazongerwa umubare w’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, ku buryo uzikuba inshuro enye. By’umwihariko, hazanozwa serivisi z’ubuvuzi zihabwa ababyeyi, abana n’impinja.
Kongera imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi
Hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato hagamijwe ko rigabanuka rikava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Guteza imbere ubukerarugendo (Visit Rwanda)
Umusaruro uturuka ku bikorwa by’ubukerarugendo uzikuba hafi kabiri. Hazatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, imikino n’imyidagaduro.
Kwandika abaturage muri sisitemu imwe y’igihugu y’indangamuntu koranabuhanga
Hazatangwa indangamuntu koranabuhanga ifite ikoranabuhanga rigezweho (Single Digital ID). lyi ndangamuntu izoroshya kandi yihutishe uburyo Abaturarwanda babona serivisi zitangwa na Leta.
Serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano, mu 2029 serivisi zose za Leta zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Guteza imbere ubufatanye
Hagamijwe kwagura ubucuruzi n’ishoramari, kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, hazashyirwa imbaraga mu gutsura umubano, guteza imbere ubutwererane nsubuhahirane bihugu.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazakomeza gushishikarizwa kugira uruhare mu iterambere ry’lgihugu.
Hazakomeza kubungwabungwa amahoro niumutekano, hagamijwe kwimakaza umudendezo rusange mu Gihugu. Ibi bizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere kandi abaturage bazarusheho kugira uruhare muri iryo terambere.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.