28/07 mu mateka: umutingito udasanzwe wibasiye agace ka Tangshan mu gihugu cy’u Bushinwa naho Hugo Chávez wari perezida wa Venezuela abona izuba

uyu munsi tariki 28 Nyakanga ni umunsi wa 210 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 156 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo

Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Alphonsine, na Victor I.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1794: Maximilien Robespierre na Louis Antoine de Saint-Just bicishijwe icyuma cyakoreshagwa mu kwica abantu mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa.


1821: José de San Martín, yatangaje ku mugararagaro ubwigenge bw’igihugu cya Peru, bibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Espagne.

1933: Hongeye kubyutswa umubano wa Politiki ushingiye kuri dipolomasi, hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Espagne.

1942: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, uwari umuyobozi w’ikirenga wa Repubulika zunze ubumwe z’ Abasoviyete Joseph Stalin yemeje itegeko No. 227. Iri tegeko ryari rigamije gukemura ikibazo cy’ingabo z’abadage zari zikomeje kugenda zifata ubutaka bw’Uburusiya, abasirikare bose banze gushyira mu bikorwa iri tegeko bavanywe mu mirimo yabo cyangwa bakivana ku kazi, Abandi baje kwicwa.


1945: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagonze inzu ya mirongo irindwi n’icyenda igeze umuturirwa wa Empire State Building, abantu cumi na bane bahasiga ubuzima abandi makumyabiri na batandatu barakomereka.


1957: Ahitwa Isahaya, mu Ntara y’Iburengerazuba ya Kyūshū, mu gihugu cy’u Buyapani haguye imvura idasanzwe yahitanye abantu bagera kuri Magana acyenda na mirongo icyenda na babiri.

1976: Ahitwa Tangshan mu gihugu cy’u Bushinwa, hibasiwe n’umutingito utoroshye wahitanye abantu barenga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na bibiri, Magana arindwi na mirongo itandatu n’icyenda(242 769), abandi barenga ibihumbi ijana barakomereka.

2010: Indege ya Air blue Flight 202, yakoreye impanuka mu misozi ya Margalla. Mu Majyaruguru ya Islamabad mu gihugu cya Pakistan ihitana abantu ijana na mirongo itanu n’abiri.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1954: Hugo Chávez, Perezida wa Venezuela.

1825 William Duncan Smith, Burigadiye Jenerali w’umunyamerika mu Ingabo z’Abanyamerika, wavukiye muri Kanama, Jeworujiya .


1833 James Henry Lane, Burigadiye Jenerali mu gihe cy’intambara y’abenegihugu (Confederate), wavukiye mu rukiko rwa Mathews, muri Virijiniya .


1835 José Garcia Robles, umuhimbyi w’imivugo umunyEspagne, wavukiye Olot, Espanye .


1844 Gerard Manley Hopkins, umusizi w’umwongereza , wavukiye i Stratford, London .


1857 Ballington Booth, umusirikare mukuru w’umunyamerika wavukiye mu Bwongereza, wavukiye i Brighouse mu Bwongereza .


1860 Elias M. Ammons, guverineri wa Colorado, wavukiye mu ntara ya Macon, muri Karoline y’Amajyaruguru .


1860 Duchess Grand Anastasia Mikhailovna w’Uburusiya, wavukiye mu ngoro ya Peterhof, Ingoma y’Uburusiya.


1863 Hussein Khan Nakhichevanski, umusirikare mukuru w’Uburusiya, Jenerali w’Uburusiya Cavarly WWI, wavukiye mu mujyi wa Nakhchivan, mu Bwami bw’Uburusiya .

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 28 Nyakanga mu mateka:

1965: Sheikh Attallah Suheimat, umunyapolitiki wo muri Jordania.


1981: Furere Stanley Rother, umumisiyoneri Gaturika ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ITSINDA RIKURU RYA GCV KU ISI RIYOBOWE NA DORIS YIN RIRAHAMAGARIRA ABAPAYONIYA GUHATANIRA IMYANYA YO KUBA ABAMBASADERI BA GCV

Mon Jul 29 , 2024
Bisabwe na Madamu Doris Yin, washinze umuryango wa GCV ku isi, Itsinda rikuru rya GCV ku isi ryiyemeje gushyiraho itsinda ry’ibanze ry’Ambasaderi ba GCV, rizaba rifite nibura inzego z’Ambasaderi ba GCV muri buri gihugu cyangwa mu karere ku bapayiniya ba Pi Network. ‘umuryango. Umwe ni umuyobozi nka Ambasaderi wa GCV […]

You May Like

Breaking News