Umunyamidelikazi wo muri America witwa Mikaela Lafuente, yifatiye ku gahanga Kanye West utorohewe muri iyi minsi ubwo yashyiraga hanze ubutumwa budahwitse yamwoherereje kandi ari umugabo wubatse.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yashyize hanze ubutumwa yohererejwe na Kanye West kuri Instagram ye amusaba ko basohokana akamwumvisha kuri album ye.
Ni ubutumwa avuga ko yamwandikiye muri Werurwe 2024, ariko amwamaganira kure amubwira ko bitashoboka.
Mikaela avuga ko akibona ubu butumwa yaketse ko konti ibumwoherereje atari iya Kanye West wa nyawe cyane ko batari barigeze bahura cyangwa ngo bavugane.
Ati “Nari ndi Las Vegas ngiye kuri Instagram mbona ubutumwa bwa Kanye West. Bwa mbere Sinigeze mbyizera kuko natekereje ko ari konti yamwiyitiriye gusa siko byari bimeze. Yansabaga niba twasohokana akanyumvisha kuri album ye.”
Uyu mukobwa avuga ko ubu butumwa Kanye West yoherereje budakwiye kuko gusaba umukobwa ko musohokana Kandi ufite umugore ari amakosa.
Ikindi kuri asanga umugabo wubatse nkawe aba adakwiye kwirirwa yandikira abandi bagore.
Impamvu yanze ubusabe bwe ni uko asanzwe yifitiye umusore bakundana kandi Kanya West ngo amukubye kabiri mu myaka, ku buryo yakabaye amufata nk’umukobwa we.