Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko 70% by’umusaruro w’Ubuhinzi mu Rwanda uboneka mu gihe cy’Umuhindo, bityo gisaba abahinzi gushyira imbaraga muri iki gihembwe cy’ubuhinzi u Rwanda rugiye kwinjiramo
Umuhindo ni igihembwe gitangira muri Nzeri, ahenshi mu gihugu, gusa mu Turere tw’imisozi miremire ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba gitangirana n’icyumweru cya gatatu gishyira icyumweru cya kane cy’ukwezi kwa Kanama buri mwaka.
Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Ndabamenye Télésphore yavuze ko imyiteguro y’iki gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo irimbanyije.
Yagize ati: “Iyo tuvuga rero uko imyiteguro ihagaze tuba tuvuga ibintu bibiri; tuba tuvuga gutegura ubutaka, abahinzi bateramo imbuto, tukavuga no kwegereza abahinzi inyongeramusaruro z’ibanze (imbuto n’ifumbire) ziri muri nkunganire ya Leta.”
Yongeyeho ati: “Igihembwe cy’Umuhindo rero ni igihembwe dushyiramo imbaraga nyinshi, kuko ni igihembwe gitanga umusaruro mwinshi, kiba ari kirekire, gifite igihe cyiza kijyanye n’imiterere y’ikirere, akenshi ni igihembwe gikunda kugira imvura nyinshi iri mu gihe kirekire.
Iyo bimeze bityo ibihingwa bikenera amazi menshi haba hari icyizere ko bizatanga umusaruro.”
U Rwanda rugira ibihembwe by’ihinga bitatu ari byo Umuhindo utangira mu kwezi kwa Nzeri ukagera mu Kuboza, Mutarama na Gashyantare ibyahinzwe bigasarurwa.
Igihembwe cy’Itumba kigatangirana na Gashyantare kikarangirana n’ukwezi kwa Gatandatu, hakabaho n’igihembwe cy’Impeshyi gitangirana n’impera z’ukwezi kwa Gicurasi kirangirana n’ukwezi kwa Kanama aho bahinga ibihingwa byera vuba.
Dr. Ndabamenye ati: “Umusaruro w’ibyo bihembwe ugenda wunganirana, ariko igihembwe cy’Umuhindo kijya kigira hafi 70% by’umusaruro w’ubuhinzi mu Gihugu cyose”.
RAB ivuga ko muri iki gihembwe cy’Umuhindo ari ho Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu guhinga ibihingwa byiganjemo ibinyamisogwe (ibishyimbo, soya…) no mu binyabijumba (ibirayi n’imyumbati…) ndetse hitabwa no ku rutoki no kurwongera ubuso, guhinga imboga n’imbuto n’ibindi.
Usibye gukangurira abahinzi kwitabira guhinga mu gihe cy’Umuhindo, RAB yanasabye aborozi gutera ubwatsi bw’amatungo.
Ubiyobozi bw’icyo kigo kandi bunasaba abahinzi n’aborozi gukomeza kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’ubw’amatungo, ku buryo haramutse hari ingaruka z’imindagurikire y’ibihe, ku bihingwa cyangwa amatungo buzabagoboke.