Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, barangajwe imbere na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo (The shadow minister), Haruna Nkunyingi Muwada, barasaba ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko abadipolomate bakorera muri iki gihugu bafite casino bakiniramo urusimbi muri Ambasade ya Dubai.
Mu itangazo ryo kuwa 24 Nyakanga, Muwanda yagaragaje impungenge z’imyitwarire mibi y’abadipolomate, ngo inyuranyije n’amategeko y’ibihugu byombi kandi ngo bishobora guteza ibibazo bishobora kuviramo ingaruka Abagande baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ati “Ibi binyuranyije n’amategeko, yaba ay’igihugu, UAE na mpuzamahanga…turasaba iperereza ryimbitse no gufata ingamba zihutirwa zo gukemura ibi bintu bidasanzwe. Nzazamura iki kibazo inteko ishinga amategeko niyongera guterana.”
Ibi biravugwa nyuma y’aho ikinyamakuru Daily Monitor gisohoreye inkuru aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ari byo byaba ari icyaha ndetse ari nko kurenga ku cyizere wagiriwe
Ibi kandi ngo binyuranyije n’ibiteganywa mu Masezerano ya Vienne ku bijyanye n’imibanire ishingiye kuri dipolomasi. Ngo ingingo ya 41, ivuga ko ahakorera ambasade cyangwa ubutumwa buhagarariye ikindi gihugu hatagomba gukoreshwa mu yindi mirimo idafitanye isano n’imirimo ya ambasade.
Muwanda avuga ko ibi ari icyasha ku badipolomate, ubusanzwe amahame agenga politiki y’ububanyi n’amahanga ivuga ko baba bagomba gusigasira isura nziza y’igihugu cyabatumye.
Ibi binyuranyije n’amategeko, yaba ay’igihugu, UAE na mpuzamahanga