Abafana bane ba APR FC bakomerekeye mu mpanuka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, abafana ba APR FC, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Nyabisindu berekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yitegura guhura na Azam FC mu mikino y’ijonjora ya CAF Champions League.

Iyo Bisi yari itwaye abafana ngo ubwo yari igeze i Nyagasambu, yagonganye n’ikamyo, bane muri abo bafana bakomeretse bikomeye, bajyanwa mu bitaro bya Kanombe aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu butumwa iyo kipe yanyujije kuri X buragira buti, «Abafana bacu bakoze impanuka berekeza Tanzania mu rukerera rwo kuri uyu wa kane i Nyagasambu, hari abakomeretse bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga, tubifurije gukira vuba, Imana iborohereze»

Abafana batakomeretse ngo bashakiwe indi modoka bakomeza urugendo, nyuma y’uko iyakoze impanuka yangiritse cyane.

Umukino w’amajonjora abanza uzahuza Azam FC na APR FC, uzaba kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2024.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

The Ben na Coach Gael Biyunze

Thu Aug 15 , 2024
Mugisha Benjamin (The Ben) nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adacana uwaka na Karomba Gael (Coach Gael) bongeye guhura bashyira akadomo ku mwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati yabo. Abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda basamiye hejuru amafoto ya The Ben na Coach Gael abagaragaza bari kumwe, basangira ubona ko bahuje urugwiro, […]

You May Like

Breaking News