Abagabo 2 bakekwaho urupfu rw’umugore

Bizimana François w’imyaka 44 na Ngabitsinze Callixte w’imyaka 25, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’urupfu rwa Murekatete Denyse w’imyaka 38 wapfuye nyuma yo kwinjira mu isanteri y’ubucuruzi avuga ko abo bagabo bombi bamusagarariye. 

Uyu mugowe wari utuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Buhokoro, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi yasanzwe imbere y’inzu y’ubucuruzi  y’uwitwa Ngendahimana Pierre muri santere y’ubucuruzi ya Vubiro, aho yaryamye akimara gukubitwa n’abo bagabo nk’uko yabyemezaga atarashiramo umwuka. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred, avuga ko ubwo uwo mugore yatahaga mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, yageze hirya ya santere y’ubucuruzi ya Vubiro ahura n’abo baagabo babiri barashyamirana, hakaba hatamenyekanye icyo bapfuye.

Visi Meya Habimana Alfred akomeza avuga ko uwo mugore yagarutse muri santere y’ubucuruzi avuga ko abo bagabo bamusagarariye yitambukiraga.

Yavuze ko uwitwa Bizimana François yamukubise inshyi nyinshi mu matwi, igihe bakimubaza uko byagenze n’abamukubise aho barengeye, arabihorera ahubwo babona aryamye imbere y’inzu y’ubucuruzi  ntiyongera kuvuga.

Visi Meya Habimana akomeza avuga ko abari aho bamwihoreye, buri wese yitahiye ukwe ntihagira umwitaho ngo arebe impamvu yanze kubyuka, mugitondo basanga yapfuye umurambo we ukiri imbere y’iyo nzu y’ubucuruzi.

Ati: “Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mugitondo  cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri, umurambo we usanzwe imbere y’iyo nzu yaryamyeho avuga ko akubiswe n’abo bagabo bari bahuye ataha. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruta muri yombi abo bagabo bombi mu rwego rw’iperereza, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko ubwo ikibazo cyageze mu butabera bategereza, ko  abakekwa bazatahurwa n’iperereza bahamwa n’icyaha bakabiryozwa.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, gukubita no gukomeretsa, abagiranye ikibazo bakagishyikiriza ubuyobozi bukagikemura kuko izindi nzira zo kwihanira zihanwa n’amategeko n’ibihano biremereye.

Nyakwigendera nta mugabo yagiraga, asize abana bane aho yabanaga na babiri mu gihe abandi babiri baba mu Mujyi wa Kigali.

Source: Imvaho Nshya

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Algeria:  Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Mon Sep 9 , 2024
Kuri iki  Cyumweru, Algeria yatangaje ko Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 95% ahigitse Abdelaali Hassani Cherif na Youcef Aouchiche bari bahanganye. Ejo ku wa 08 Nzeri ni bwo muri iki gihugu bazindutse batora ndetse amajwi y’agateganyo yasohotse ku mugoroba waho yagaragazaga ko Perezida Tebboune aza ku mwanya […]

You May Like

Breaking News