Ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko nibura 52% by’abaganga b’abagore bashobora guhura n’ikibazo cyo kuba abarwayi b’abagabo bashobora kugaragaza imyitwarire iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kubafata ku ngufu mu gihe babavura.
Ni ubushakashatsi bwakozwe na University of London bwakorewe ku bantu bakora kwa muganga 20.000.
Bwagaragaje ko nibura 52% by’abagore bakora kwa muganga bahura n’ikibazo cyo gukorerwa ihohoterwa, aho bamwe mu barwayi badatinya kubereka ibitsina byabo byafashe umurego cyangwa bakababwira amagambo mabi.
Ntabwo ari abaganga b’abagore gusa bibaho kuko n’abagabo 34% bashobora guhura n’ibibazo nk’ibyo mu gihe bita ku barwayi b’abagore.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora mu buvuzi mu Bubiligi, Jeroen Van den Brandt, yagaraje ko nibura abaganga babiri muri batanu b’abagore bari mu imenyerezamwuga bahura n’ibyo bibazo.
Abaganga babiri b’abagore bahinduriwe imyirondoro kubera impamvu z’umutekano wabo bemeye gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho ubwo bari mu imenyerezamwuga. Umwe afite imyaka 30 undi akagira 35.
Uw’imyaka 30 yagaragaje yakunze guhura n’abarwayi bafite imyitwarire nk’iyo iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.
Yavuze ko ubwo yari mu imenyerezamwuga yahuye n’umurwayi wamuzengereje kubera amagambo y’urukozasoni yamubwiraga ndetse n’ibikorwa yashakaga kumukoresha.
Yemeza ko nyuma y’uko abonye iyo myitwarire ngo yatangiye kumugendera no kwirinda kujya mu cyumba arimo wenyine.
Ati “sinigeze nongera kwinjira mu cyumba cye.”
Uwo mugore yagaragaje ko hari n’abandi barwayi wasangaga bashaka kumusomo cyangwa bakifuza ko basohokana n’ibindi byinshi.
Ati “Hari n’igihe abarwayi bangeragaho ngo bansome ku itama cyangwa bakansaba ko twajyana mu bwiherero. Umunsi umwe umurwayi yankubise ikiganza ku kibuno. Byarantunguye kandi birambabaza cyane.”
Uwo mugore avuga ko abaforomokazi bahura n’ibi bibazo kurusha abandi kuko batindana cyane n’abarwayi.
Ati “Abaforomokazi bamarana igihe kinini n’umurwayi bonyine mu cyumba. Ibyago byo guhura n’ikibazo nk’iki biriyongera.”
Ku rundi ruhande, Aline w’imyaka 35, umuganga w’inzobere mu gace ka Flandre y’Iburasirazuba, avuga ko imenyerezamwuga rye ndetse n’imyaka ye ya mbere mu kazi itamworoheye.
Yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko usanga hari n’abarimu cyangwa abayobozi b’ibitaro bashobora kugira imyitwarire nk’iyo ku baganga bari mu imenyerezamwuga cyangwa abakozi bakiri bashya.
Yashimangiye ko icyo ari cyo kibabaje kuruta ibindi nubwo imyitwarire nk’iyo idakwiye ku barwayi ariko ku bayobozi bo ni igisebo gikomeye.