Abakirisitu bakwiye gukora aho kwizera ibitangaza-Pastor Peter Beloguu

Umushumba w’itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, Pastor Peter Beloguu, avuga ko abizerera mu bitangaza bakanga gukora, ibyo bitangaza bitazabatunga ndetse bizatuma bahora mu bukene kuko na Bibiliya ivuga ko uwakoze ari we urya.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 11 Ukwakira, uyu mushumba yavuze ko abantu bakwiye gukora n’imbaraga zabo zose kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo ahubwo bagasaba Imana kubishyiramo umugisha.

Ni mu gihe iri torero rifite inama y’iminsi ibiri yatangiye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu igamije kugarura abantu kuri Yesu Kristo no kurebera hamwe uko babyaza impano zabo umusaruro.

Pastor Peter agaragaza ko uwizera ibitangaza gusa ntakore bitazamugaburira ahubwo abantu bakwiye kujijuka bagakorera imiryango yabo ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Ibyanditswe biratubwira ngo iyo udakora nturya Imana ntisimbuza akazi ibitangaza, ibitangaza si akazi, ibitangaza ahubwo ni ugukorana imbaraga zose ariko mu gihe wabona nta musaruro biguha ugasaba Imana kugufasha.

Ndabwira buri wese wanga gukora agategereza ibitangaza guhaguruka agakora kuko nta bitangaza azabona. Niba wizera ibitangaza ntacyo wakoze ibyo ntibizakugaburira, niba wizerera mu bitangaza ibyo ntibizakwishyurira inzu ukeneye gukora kugira ngo ubeho.”

Yongeyeho ko ibitangaza bitishyurira abana amashuri kandi mu gihe Imana yaremaga umuntu ikamushyira muri Edeni yamuhaye akazi karimo no kwita ku byari muri Edeni nawe agatungwa n’ibirimo.

Agaruka ku byo itorero rye rikora bifasha guhindurira abantu imyumvire bakava mu buyobe bakiteza imbere yavuze ko batanga inyigisho zijyanye nuko umuntu yakwiteza imbere.

Arongera ati: ”Binyuze mu nyigisho dutanga dufite izigendanye no kwikura mu bukene  kandi twigisha umuntu kwirobera ifi aho kuyimurobera.”

Ubwo yari mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyiza ikora, ibyiza ikomeje gukorera u Rwanda ku ya 15 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bavugabutumwa batanga inyigisho z’ubuyobe zijyanye no gucucura abantu utwabo anasaba abakirisitu kuba maso.

Yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibyo babwirwa n’abashumba babo bijyanye n’inyungu zabo z’amafaranga. 

Yagize ati: “Uzi kubwira abantu uti ariko nimuze, narabonekewe nabwiwe ko bizagenda gutya na gutya, mujye mwurira ibiti mujye mu mashami yabyo kubera ko igihe wazamutse uba uri hafi y’Imana?”

Perezida yanagarutse ku bihisha inyuma y’Imana bagamije gukora amarorerwa ko ari ibintu bidakwiye.

Itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, riherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rikaba rifite amashami ku Isi yose ariko icyicaro gikuru cyaryo kiba muri Nigeria.

Source: Imvaho Nshya

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Pi Network Reduces Transaction Fees After Testnet 2 Launch

Sat Oct 12 , 2024
Pi Network has introduced significant changes following the launch of its Testnet 2, with the most notable update being a drastic reduction in transaction fees. According to Pi News, transaction costs on the Testnet have been cut to just 0.0000099 Pi, a move designed to enhance both speed and affordability […]

You May Like

Breaking News