Abakoresha ChatGPT y’ubuntu bemerewe gusaba amafoto

Kuri ubu abakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya ChatGPT, bashobora kuyisaba kubakorera ifoto runaka, na ryo rigahita riyikora mu kanya nk’ako guhumbya kandi nta kiguzi basabwe.

Ubu buryo buzajya bwifashisha ikoranabuhanga na ryo ryahanzwe na OpenAI rya ‘DALL-E 3’ ribasha gukora amafoto rishingiye ku magambo agaragaza uko ifoto igomba kuba imeze agenwa n’urikoresha.

Ushobora kurisobanurira mu buryo burambuye ibyo wifuza ko byaba mu ifoto, maze rikaguha amafoto ahuje n’ibyo warisabye neza neza.Kuri uyu wa Kane, ni bwo OpenAI, yatangaje ko abakoresha ChatGPT y’ubuntu, bashyiriweho amahirwe yo kubona amafoto bifuza hifashishijwe ‘DALL-E 3’ ariko ku munsi ntibarenze abiri gusa.Iri koranabuhanga ryamuritswe muri Nzeri 2023, ariko icyo gihe riza rigenewe abakoresha ChatGPT Plus yishyurwa.

Nkimara kumenya ibi, nagize amashyushyu yo kumenya uko bikora bitumwa mfungura ChatGPT, nyisaba kunkorera ifoto, nyibwira ko nshaka ‘Intare ifite ubukana ihagaze ku gasongero k’umusozi, inyuma yayo hari Izuba rirenga’ mu masegonda make cyane iyo foto ihita iza.Ndongera nyisaba kumpa ifoto ‘igaragaza umukinnyi w’ikipe imwe y’umupira w’amaguru, ari kunyagirwa n’imvura muri stade yangiritse’, ako kanya iyo foto ihita iza.

Hahise haza ubundi butumwa bumbwira ko inshuro nemerewe gukora amafoto, zirangiye ngomba gutegereza umunsi w’ejo amasaha nk’ayo kugira ngo nongere mbe nabona indi foto nshaka.Ku rundi ruhande ariko nko ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ryahanzwe na Microsoft, rizwi nka Copilot, ho ushobora gukora amafoto agera kuri 30 ku munsi kandi ukoresha konti y’ubuntu itishyura.

Aya makuru kandi aje hashize igihe OpenAI isohoye raporo ku mutekano wa modeli nshya ya GPT-4o, aho igaragaza ko ibyago ishobora gutera mu bijyanye n’umutekano kuri internet, cyangwa ibyo itanga bishobora kwangiza ‘harmful content’, biri hasi.Icyakora, byagaragaye ko iyi modeli ishobora guteza ibyago ‘biringaniye’, kubera ubushobozi ifite bwo kuba inyandiko zayo zishobora kumvisha abantu ibitekerezo ku ngingo zinyuranye kuruta inyandiko zikorwa n’abantu basanzwe.Iyi raporo yagiye hanze mu gihe abantu benshi bari gukemanga imikorere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI.

Abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye, bari guharanira ko hashyirwaho amategeko n’ubugenzuzi kugira ngo ibigo by’ikoranabuhanga rya AI nka OpenAI byajya bibazwa ingaruka mbi izo ari zo zose ikoranabuhanga ryabyo rishobora guteza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Imyanya 5 y`ubushoferi muri Rulindo district (Under Statute) Deadline: Aug 19, 2024

Sat Aug 10 , 2024
Job responsibilities – Respect strictly and faithfully all the provisions of the Highway Traffic -Ensure the vehicle’s condition, availability of required documents and equipments before driving – Ensure the proper use and cleanliness of the vehicle -Ensure the technical condition of the vehicle -Ensure proper filling logbooks, maintenance record and […]

You May Like

Breaking News