Abakunzi n’abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu ruhando rw’imyidagaduro cyane ko harimo ibishobora kuba bigize icyaha nshinjabyaha.
Ni nyuma y’uko bisa nkaho bimaze gufata intera hagati ya bamwe mu bahanzi basigaye barangwa n’ibintu bitandukanye birimo gusebanya, amashyari n’inzangano.
Amwe mu makimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, arimo inkuru zavuzwe kuri The Ben na Bruce Melodie, indirimbo ya Zeo Trap yise ‘Sinabyaye’ byavugwaga ko yibasiraga mugenzi we Ish Kevin, byatumye RIB yinjira muri icyo kibazo iyo ndirimbo igasibwa kuri Youtube nyuma y’iminsi itatu gusa ishyizweho.
Si ibyo gusa kuko no mu minsi ishize uwitwa Yago yaribasiwe ku mbuga nkoranyambaga, mu gusubiza abamwibasiraga, bituma atangira kugaragaza uduce tumwe na tumwe abo yavugaga baturukamo kandi ko atari Abanyarwanda.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bahise bagaragaza ukutishimira imvugo ya Yago, bavuga ko bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ari naho bahera basaba ko aho biri ngombwa RIB yabyinjiramo.
Uwiyita Mukama wa Twebaze abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Rwose pe RIB ibe hafi kuko no gutebya bigira aho bigarukira, abantu b’ibyamamare (Abastar) bazi neza ko bakurikirwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda, ziriya mvugo bamaze iminsi bakoresha nabo bigaye.”
Uwiyise Big Energy yagize ati: “Amboo bigiye kujya mu buryo rero sasa, Showbiz bamwe bamenye uko ikorwa uzagongwa n’itegeko azahanwe.”
Naho uwiyita El Chanto yungamo ati: “RIB mugarure intama zanyu amazi atararenga inkombe.”
Ukoresha izina rya The Punisher Team Pk ati: “Kuri RIB na Utumatwishima Abdallah rwose birakwiye ko bikurikiranwa kuko twakomeje kubivugaho kuva mbere rero nibifatweho umwanya dukebure abavandimwe aka wa mugani ngo umusore umuhana avayo.”
Aba bose basabye RIB kubikurikirana bashingiye ku butumwa bwanditswe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, wakebuye bamwe mu rubyiruko rwagaragaweho iyo myitwarire itari myiza, anasaba RIB kubikurikirana.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugusususrutsa muri Showbiz, hajemo ibyo kuvuga Uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze, Yago, Godfather, M-Irene, Sky2 n’abandi gutukana no kubeshyerana si umuco. RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.”
RIB ihora yihanangiriza abahanzi bahimba indirimbo zirimo ibikorwa bigize ibyaha kandi ko itazigera yihanganira abakora ibyo bikorwa.