Abakuru b’inzego zishinzwe iperereza bo mu Rwanda na DRC bahuriye i Luanda

Abahagarariye inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije kwigira hamwe ahaturuka umuti w’ibibazo by’umutekano muke birambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. U Rwanda ruhagarariwe n’abarimo Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Col. Jean Paul Nyirubutama n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka. Ni inama ikurikira iyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko kimwe mu byo baganiriye mu nama baherukamo, bemeje ko bagomba gushyiraho Itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’iperereza rihuriweho.

Ati “Mbere na mbere twiyemeje ko haba guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye, twiyemeza gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa. Hari urwego rwitwa Adhoc mechanism rusanzwe ruriho ariko twafashe icyemezo cyo kurwongerera ingufu, aho tuzashyiramo n’inzobere mu byerekeye iperereza z’ibihugu bitatu, Angola, Congo n’u Rwanda. Zizajya zihura kugira ngo zirebe uko guhagarika imirwano byubahirizwa.”

“Ntabwo guhagarika imirwano ari byo byakemura ikibazo, uhagarika imirwano kugira ngo ubone umwanya wo gukemura ibindi bibazo. Twumvikanye ko impuguke zizahura vuba mu cyumweru gitaha kugira ngo baganire ku byerekeye umugambi wo kurandura FDLR ari yo mutwe uteza ikibazo akarere n’u Rwanda, banaganire ku bindi bijyanye n’ingabo ziri muri kariya karere.”

Iyi nama ibaye mu gihe hari ikibazo cy’uko n’icyemezo giherutse gufatirwa i Luanda cyo guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye muri Congo kitigeze cyubahirizwa.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

NYANZA: Urukiko rwagize abere Abanyerondo bashinjwaga kwica Umuntu

Thu Aug 8 , 2024
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwagize abere uwarushinzwe umutekano witwa Usanase Theodatte n’Abanyerondo bakekwaho gukubita umuntu agapfa. Abari abanyerondo batatu nibo baburanye bafunzwe naho uwari ushinzwe umutekano witwa Usanase Theodatte we yaburanye adafunzwe kuko urukiko rwamurekuye by’agateganyo aho aba bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ubushinjacyaha bwabasabiraga […]

You May Like

Breaking News