Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu.
Nk’uko bamwe mu batuye muri kariya gace batashatse ko amazina yabo atangazwa babivuga, ahabereye iyo nsanganya hasanzwe depo y’inzagwa zipfundikiye abantu bakunze kwita ‘Dundubwonko’, ariko ngo mu gikari cyaho, ari no kwa nyiri idepo, hakaba n’akabari ka kanyanga abantu banyweramo bihishe.
Ku cyumweru tariki 18 Kanama 2024 ngo hababaye imirwano, hafatwa umugore wari uyirimo arafungwa, hanyuma aza gutanga amakuru avuga ko n’ubwo kuri iriya depo bacuruza inzoga yitwa ‘Ganura’, banakora kanyanga, ibisigazwa byayo bigakorwamo inzoga bita ‘Wazo Banana’. Yanababwiye ko ngo mu gukora iyo nzoga hari ibinyabutabire atazi basukamo.
Kuwa kabiri tariki 20 Kanama 2024 habayeho operasiyo yo kujya kumena izo nzoga no gufata abazikora, hanyuma mu byo bafashe harimo amajerekani yari arimo bya binyabutabire bamwe bavuga ko ari tineri ijya yifashishwa mu kuvanga amarangi.
Abari muri operasiyo ngo bashatse kwerekana ububi bw’ibyari byafashwe, maze umwe muri bo asaba uwitwa Butoya wari uri aho gukongeza ibyari byamenwe hasi, nuko byototera imwe muri ya majerekani iraturika, ikomeretsa abari bashungereye ihereye ku uwitwa Butoya ari na we wabikongeje hanyuma agakomereka kurusha abandi.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Urumva bababwiraga ukuntu icyo kinyabutabire ari kibi, babwira uwo Butoya afata ikibiriti, mu kurasa umuriro wahise umutwika igituza cyose, ararembye cyane. Watwitse n’abari bashungamirije, abo byakomerekeje bose hamwe ngo ni abantu 17.”
Icyakora, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, mu butumwa bugufi kuri telefone yavuze ko hakomeretse abantu icyenda, ariko ntaho yavuze ko hari uwakongeje amajerekani yarimo biriya binyabutabire.
Yagize ati “Inzoga z’inkorano (Muriture) twagiyeyo dusanga zihari, twahafatiye litiro 962. Nyuma yo kwigisha abaturage ububi bwazo ziramenwa, ariko twanahafatiye utumashini tubiri akoresha apfundikira amacupa y’izo nzoga zitemewe n’udupfunyika 14 tw’urumogi. Hari n’andi majerikani abiri ya litiro 20 arimo ibinyabutabire tutaramenya.”
Yakomeje agira ati “Ubwo zari ziteruwe ngo zijyanwe mu modoka zijye gupimwa, imwe muri zo yaraturitse iteza umuriro aho abaturage icyenda bahiye ku buryo budakomeye bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kabutare. Bane muri bo bamaze gusezererwa, mu gihe iperereza ryatangiye.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Dr Jérôme Mfitumukiza, na we mu butumwa bugufi kuri telefone yavuze ko bakiriye icyenda batwitswe na biriya binyabutabire kandi ko bari kwitabwaho na muganga. Umwe ngo yoherejwe ku bitaro bya CHUB kandi hari amahirwe menshi ko bose bazakira bagakomeza imirimo bisanzwe.