Anyuze ku mbuga Nkoranyambaha ze Ndahiro Valens Papi yagize ati:”#Rwot , RIB mudufashe aba youTuber bakoze ibiganiro bishimangira ko Dorimbogo ari ukwirwaza atari arembye bakuraho ibiganiro kuko bisa n’aho birimo gushengura abatari bake nabo mu muryango we”.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byakozwe n’abantu bavugaga ko amashusho ya Dorimbogo yashyizwe hanze na Urugendo TV avuga ko arembye ndetse akanashimira abantu bamubaye hafi kwari ukwirwaza, uwitwa Ndahiro Valens Papi umunyamakuru wa BTN TV yasabye RIB ko abakoze ibyo biganiro basabwa kubisiba kuko biri gushengura abo mu muryango we.
Muri ubu butumwa Ndahiro Valens Papi yamenyesheje Polisi y’u Rwanda, Ingabire Immaculee , Oswald Oswakim, umunyamakuru wa Radiyo na Tv10,na RwOT Iris. Umwe mu basubije ubu butumwa witwa Syngman Aminadab yagize ati:”Aba-YouTubers [Abakoreshe YouTube], barashinyagura , bagaina n’abantu ku mubyimba , hari n’uwo numvise avuga ko batuma ibiryo nijoro ngo kugira ngo bagaragaze ko umurwayi atabasha kurya”.
Dorimbogo yasabye ko natagira amahirwe yo kugaruka i Kigali bazamusabira imbabazi abo yahemukiye ndetse n’abo ba banye, anasaba ko yazasezerwa neza ntatagaruka.
ati” Ni ntagaruka i Kigali, mu zansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi ni ntagaruka, mu zansezere neza.Ndaribwa cyane , ngura imiti yo hanze ihenze, ngura mu maforomasi imiti irampenda , abantu bose bangemuriye harimo n’uwa mu mama wo hanze [Mama Bebe], Imana imuhe umugisha, ndarembye cyane rero, nabwiraga abafana banjye uko merewe. Imana n’imfasha ikankiza nzakora ikiganiro kirambuye”.
Yakomeje agira ati:”Nihabaho gutaha kandi, nabwo, nta kibazo mfitanye n’Imana. Nta n’uwo dufitanye ikibazo kuko mfite uburibwe bwinshi.Ndokerwa mu bitugu no mu mutwe.Ubu nteze igitambara none, ubundi gutega igitambaro , kurambura amaso gutya , ntabwo byankundiraga.Ndarembye cyane.Abantu bampamagaye , bamfashije bansengeye, Imana ibahe umugisha”.
Ikiganiro cyashyizwe kuri YouTube na shene ya YouTube yitwa Bosco Empire nicyo cyabashije kuvugwa ndetse gisangizwa na Ndahiro Valens Papi.