Abanyarwanda barenga 200 bifatanyije n’Abahinde batuye mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe imyitozo ngororamubiri ya Yoga, babwirwa ko ntaho gihuriye n’imigenzo y’amadini yabo.
Ni igikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, aho cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda ndetse n’ubwa Minisiteri ya Siporo.
Abahanga muri Yoga basobanura ko ari bumwe mu bumenyi bwo mu rwego rwo hejuru yaba mu kwimenya, kumenya roho, ibinyabuzima no kumenya Imana. Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko Yoga no kwitekerezaho ari umuti w’umunaniro n’izindi ndwara zitandukanye.
Ibi byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Afurika (India-Africa Business Forum IABF), Dr Saurabh Singhal, washimangiye ko ibi ntaho bihuriye no kuba umuntu yakwinjira mu madini y’Abahinde.
Ati “Imyitozo ya Yoga irasanzwe kandi buri wese yayikora, ntabwo bisaba kuba ukize cyangwa ukennye, aho uri hose wafata iminota itanu ukayikora kandi bigira akamaro.”
“Ntabwo kuba uyikora uba winjiye mu madini y’Abahinde gusa ifiteyo inkomoko nubwo no mu Misiri hafite amateka ku ivuka ry’uyu mukino kandi ni muri Afurika. Kuwukora ni ukurengera ubuzima.”
Si we wabivuze wenyine kuko na Ambasaderi w’u Buhinde w’agateganyo mu Rwanda, Nilratan Mridha, yavuze ko “kwitabira iki gikorwa bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi n’uruhare rw’u Buhinde mu guteza imbere siporo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko ari umukino wafasha kinini umubiri haba mu buryo bw’imitekerereze ndetse no kuruhuka.
Yagize ati “Ni zimwe muri siporo abantu bakora zigafasha umubiri ndetse n’ubwonko. Twishimiye gufatanya na Ambasade y’u Buhinde. Ni siporo ikorwa cyane n’abahinde ariko ni siporo nk’izindi. Benshi bari kuyiyoboka urebye umubare uriyongera.”
Uwumunezero Fred ni umwe mu bakora imyitozo ya Yoga mu Rwanda ndetse akaba ashimangira ko mu myaka ibiri ishize atangiye kuyikora byatumye akira Kanseri.
Ati “Natangiye gukina mu myaka ibiri ishize mbifashijwemo n’umutoza wa Yoga twahuriye muri Car Free Day. Icyo mpamya ni uko nafataga imiti ya Kanseri y’Uruhu nari ndwaye gusa nyifatanyije na Yoga narakize kandi ubu meze neza, yagira uruhare mu guhangana n’indwara zikomeye.”
Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga uba buri tariki 21 Kamena, ugakorwa mu bice bitandukanye by’u Buhinde ariko n’ahandi hose hakorerwa imyitoza ya Yoga.
Abahanga muri uyu mwitozo basobanura ko guhumeka neza ari uguhumekesha inda n’imbavu. Yoga rero icyo yigisha umuntu ni uguhumekesha igice cyo ku nda n’icyo ku mbavu kuko ariho hatuma ibihaha byuzura umwuka duhumeka wa ’Oxygène’, na wo ukagenda usaranganywa buri bice by’urugingo bigize umubiri.
Gate_Sportsvybe