Swarovski Foundation ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, batangije gahunda izwi nka Creatives for our Future igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu guteza imbere imishinga yabo.
Abanyarwanda bari mu bemerewe gusaba aya mafaranga, mu gihe bafite imishinga n’ibikorwa bigaragaza udushya ishobora guhangana n’imishinga yo mu bindi bihugu bitandukanye ku rwego rw’Isi, dore ko nk’ubushize iyi gahunda yitabiriwe n’abafite imishinga barenga 1500, baturutse mu bihugu 92.
Muri uyu mwaka, imishinga itandatu niyo izatoranywa, aho buri umwe mu yatsinze uzahabwa miliyoni 29 Frw, anahabwe amahugurwa y’uburyo yateza imbere umushinga we, afashwe gukorana n’ibigo bizobereye mu byo akora ku buryo bishobora no kumufungurira amarembo yo kurenga imbibi, akaba yamurika ibikorwa bye ku rwego rw’Isi.
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 21 na 30 nirwo rwemerewe kwitabira iyi gahunda, aho bashobora kuba bakora mu nzego zitandukanye zirimo kwerekana imideli, ubugeni n’ibindi bitandukanye.
Kuva iyi gahunda yatangira mu 2020, imaze gufasha imishinga 21, aho urubyiruko rukomoka muri Nigeria ruri mu bakunze kwitwara neza muri iyi gahunda.
Umuyobozi wa Swarovski Foundation, Jakhya Rahman Corey, yavuze ko intego yabo ari “Uguteza imbere imibereho myiza binyuze mu burezi n’amahugurwa mu rwego rwo gufasha imiryango ikiri mu bukene.”
Yashimangiye ko iyi gahunda ari ingenzi cyane ku rubyiruko rufite ibitekerezo n’imishinga rwifuza gukoresha rurenga imbibi rukagera ku Isi hose, agaragaza ko ibi ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.