Iserukiramuco rya ‘La caravane du rire’ rigiye guhuza abanyarwenya barenga 10 mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa 29 Kamena 2024, nibwo iserukiramuco rya ‘La caravane du rire’ riteganyijwe kubera i Kigali aho rizahuza abanyarwenya bafite amazina akomeye barimo Samia Orosemane ukomoka mu Bufaransa.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 3 i Kigali rizabera ku kicaro cya ‘Institut Français du Rwanda’.
Mu banyarwenya bategerejwe mu iserukiramuco barimo abanyamahanga n’Abanyarwanda, Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Ni mugihe abandi banyarwenya bazaturuka mu Rwanda barimo Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu.
Abarimo gutegura iki gitaramo cyo gutera urwenya Babu bavuga ko bageze kure imyiteguro kandi ko bizera ko bizagenda neza kurusha n’andi maserukiramuco yabanje.
Umufaransa Samia Orosemane ufite amamoko muri Tunisia ni ubwa mbere azaba agiye gutaramira i Kigali akaba azwiho kuba mu banyarwenya bubatse izina rikomeye muri uwo mwuga, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yatangizaga umukino wa ‘Samia et les 40 comiques’ mu mwaka 2009.
Kwinjira mu iserukiramuco rya ‘La caravane du rire’ usabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 10 Frw.