Abapolisi barakataje mu myitozo y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi

Amahugurwa ni amahirwe afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, umusaruro ukiyongera. 

No muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa ni amwe muri gahunda z’ibanze zifashishwa mu kubaka ubushobozi hazamurwa by’umwihariko urwego rw’ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi byujuje ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Ni muri urwo rwego abapolisi batatu bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit), bakubutse mu gihugu cy’u Butaliyani, aho bari bitabiriye amahugurwa abagira abarimu mu bijyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu mazi.

Ni imyitozo yaberaga mu Nyanja ya Mediterane itangwa n’abarimu bo mu kigo mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu byo koga cyitwa ‘Genoa Scuba Diver Centre’ mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ikaba yari igamije kubungura ubumenyi na tekiniki bazifashisha mu guhugura abandi.

Bize amasomo atandukanye arimo abongerera ubumenyi bwo kwigisha ibijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, ubuhanga mu byo koga, amarondo yo gucunga umutekano mu mazi, kwirinda ibyago no gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi, gukora igenzura n’isuzumabikorwa, gutegura igenamigambi rijyanye n’ibikorwa, itumanaho n’ubuyobozi n’ibindi.

Yateguwe mu bufatanye busanzweho hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017 n’inzego zombi, agamije gufatanyiriza hamwe no kongera ubushobozi bw’inzego zombi harimo n’amahugurwa.

Aya mahugurwa akaba yiyongera ku yandi menshi atandukanye yagiye akorwa n’abapolisi bo muri iri shami, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo mu bihe bitandukanye, binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda barimo Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), Carabinieri yo mu Butaliyani, Ikigo gitanga ubumenyi mu byo koga cyo muri Israel, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi batandukanye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gianni Infantino yitabiriye umuhango wo gushyingura Issa Hayatou

Fri Aug 16 , 2024
Perezida wa FIFA Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe, bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Issa Hayatou wabaye Perezida wa CAF hagati ya 1988 na 2017, akaba na Visi Perezida wa FIFA, uherutse kwitaba Imana ku myaka 77 azize uburwayi. Uyu muhugo wo guherekeza bwa nyuma Issa Hayatou wabaye kuri […]

You May Like

Breaking News