Hasojwe amahugurwa y’abantu 22 barimo Abashinjacyaha b’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Abagenzacyaha ndetse n’Abacamanza, bahuguwe mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga.
Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, yabereye mu Mujyi wa Kigali yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI).
Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe ubumenyi butandukanye burimo ubwo gutahura no gusuzuma ibimenyetso mu kugenza ibyaha bifitanye isano no gusambanya abantu no gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Pacifique Kabanda, yagaragaje akamaro kayo mu bijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha, aboneraho gusaba abayitabiriye kubyaza umusaruro ubumenyi baherewemo, yaba mu nshingano bazakorera mu gihugu imbere ndetse n’igihe baba boherejwe mu butumwa bw’amahoro.
Yaboneyeho kandi kugaragaza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri yazo, bashimira byimazeyo Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabutabire muri Rwanda Forensic Institute (RFI), Dr Justin Kabera yavuze ko aya mahugurwa yahawe aba bayitabiriye ari ingenzi cyane mu gukusanya ibimenyetso mu gihe cy’iperereza ku byaha nshinjabyaha.