Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu kigaruka ku mutekano wo mu muhanda, imibare itangwa na polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru ari bwo haba impanuka nyinshi aho inyinshi ziterwa n’uburangare, ubusinzi n’umuvuduko ukabije.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yatanze ubutumwa ku bakoresha umuhanda by’umwihariko mu mpera z’iki cyumweru.
Polisi y’u Rwanda kandi isaba abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda mu buryo butekanye, bubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Ubutumwa bwa Polisi bugira buti: “Shishoza igihe cyose uri mu muhanda, irinde gukoresha telefoni utwaye, irinde gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha.”
Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku Isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda.
Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.
Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.