Abimukira 150 baburiwe irengero mu nyanja

Umuryango w’Abibumbye ishami ryawo rishinzwe abinjira n’abasohoka(IOM), wavuze ko abimukira barenga icumi bapfuye abandi bagera ku 150 baburirwa irengero mu nyanja ya Atlantique.

Ni nyuma y’uko ubwato bwabo bwarohamiye hafi n’inkombe z’igihugu cya Mauritania berekeza i Burayi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Mu ntangiro z’iki Cyumweru, abimukira 300 bari muri ubwo bwato bararohamye abagera ku 120 bararokorwa n’ingabo zirinda inkombe za Mauritania, naho abarenga10 bahatakariza ubuzima.

IOM, ivuga ko hagikorwa ibikorwa byo gushakisha abandi barohamye bataraboneka kugirango harebwe ko hari abatabarwa n’ubwo ngo icyizere cy’uko baba ari bazima gikomeza kuyoyoka.

Abimukira b’Abanyafrika bagerageza kugera i Burayi, akenshi bahunga ubukene n’umutekano muke.

IOM yavuze ko abimukira bagera ku 20.000 bageze mu buryo budasanzwe mu birwa bya Canary bakoresheje inzira ya Mauritania muri uyu mwaka.

Iyi mibare ikaba ikubye hafi hafi inshuro eshatu imibare yakusanyijwe y’abinjiye I Burayi mu 2023, naho abagera ku 1.950 bapfiriye muri iyo nzira umwaka ushize.

IOM yavuze ko ari umwaka wa kabiri waguyemo abimukira benshi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abadipolomate baravugwaho gukina urusimbi muri ambasade ya Dubai i Kampala

Fri Jul 26 , 2024
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, barangajwe imbere na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo (The shadow minister), Haruna Nkunyingi Muwada, barasaba ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko abadipolomate bakorera muri iki gihugu bafite casino bakiniramo urusimbi muri Ambasade ya Dubai. Mu itangazo ryo kuwa 24 Nyakanga, Muwanda yagaragaje impungenge z’imyitwarire mibi […]

You May Like

Breaking News