Abubatse: iminota utagomba kurenza igihe utera akabariro niba uyirenza uri mu kaga gakomeye

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekanye igihe nyacyo abatera akabariro bishimira kumara muri iki gikorwa, hagaragazwa n’igipimo cy’abagera ku byishimo bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 4.400 bo mu Bwongereza n’urubuga lovehoney bwahishuye byinshi bikunda gushyira bamwe mu rujijo ku bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro.

Muri aba bantu bakoreweho ubushakashatsi abenshi bemeje ko igihe nyacyo igikorwa cyo guhuza ibitsina cyagakwiye kumara ari iminota 19 ubariyemo n’iminota 10 yo gutegurana kugira ngo bigende neza.

Abagabo 23 ku ijana nibo bagaragaje ko iyi minota 19 ari mike cyane idahagije kugira ngo baryoherwe n’iki gikorwa kandi babashe gushira ipfa neza. Abagore 15 ku ijana bonyine nibo bagaragaje ko bishimira kumara igihe kirekire batera akabariro.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 89 ku ijana bagera ku byishimo bya nyuma icyarimwe (kurangiza , orgasm) , 40 ku ijana muri aba nibo bavuga ko byibura 1/2 cy’imibonano bakora ariyo barangiriza rimwe.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ikindi gice cy’abakorana akabariro umwe akagera ku byishimo bya nyuma agategereza mugenzi we ko nawe arangiza.

Gutegurana bigomba guhabwa umwanya uhagije byibura hagati y’iminota 10-30

Abagabo 75 ku ijana bagaragaje ko bagera ku byishimo byabo bya nyuma buri gihe uko bateye akabariro mu gihe 28 ku ijana by’abagore aribo bagera ku byishimo bya nyuma(orgasm).

Twabibutsa ko mu mwaka wa 2005 aribwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7,3 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro .

Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Nyuma y’ubushakashatsi yakoze, yemeje ko hagati y’iminota 3 n’iminota 7 ari bwo umugabo n’umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y’iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abatera akabariro baba bashize ipfa .

Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe cya nyacyo baba bagomba kumara batararangiza. Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

Umwanzuro: Mu gusoza iyi nkuru yacu tugendeye ku byemejwe n’abahanga n’ibipimo byakozwe twababwira ko kugira ngo igikorwa cy’akabariro kiryohere abagikora , igomba kumara hagati y’iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw’abashakanye, Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara byibura hagati y’iminota 10 na 30.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abasore: Uwo mukobwa mukundana aragushuka niba umubonaho ibi bimenyetso 🤔

Mon Jul 8 , 2024
Burya buri wese hari ibyo agenderaho yemeza ko akunzwe cyangwa ko bakina umutima we nk’abakina agapira, gusa humuka amaso wumva ibi bimenyetso. Abasore benshi bavuga ko bibagora kumenya abakobwa babakunda by’ukuri bitewe n’ibyiyumviro n’amarangamutima baterwa n’urukundo, ibyo bikaba byatuma babaca mu rihumye bakababeshya urukundo bagenzwa n’ibindi.Dore ibyo bimenyetso byatuma umuvumbura […]

You May Like

Breaking News