Abunganizi mu mategeko bagiye gushyirirwaho ishuri

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yatangaje ko bagiye kubaka ishuri rizatanga amahugurwa ku bavoka ndetse rigateza imbere ibijyanye n’ubushakashatsi.

Yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 aho yemeje ko hari byinshi bateganya gukora muri uwo mwaka mu kurushaho kunoza inshingano za bo.

Me Nkundabarashi yagaragaje hagiye gushyirwaho ishuri ryitezweho kuzamura imikorere y’umwuga wo kunganira abandi mu nkiko ndetse no guteza imbere ubushakashatsi.

Ati “Dufite gahunda yo gutangiza ‘Ecole du Baron’ rikaba ari ishuri ryita ku mikorere y’umwaga. Dufatanyije n’ingaga zo hanze zirimo urugaga rw’abavoka rwa Paris ndetse n’urugaga rw’abavoka muri Versailles.”

Yavuze ko ari ishuri rizakurikirana inshingano zijyanye n’uburyo abavoka bakora imenyerezamwuga, gukurikirana ibijyanye no kwihugura mu mategeko ndetse n’ubushakashatsi.

Ati “Mu by’ukuri urugaga rwacu ruracyafite urugendo rwo gukora ku bijyanye no guhugura abavoka ndetse no gukora ubushakashatsi no kubumurika. Turashaka kubyitaho ndetse abo twabishinze bahereye ku bijyanye no kwandika amateka ajyanye n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda.”

Me Nkundabarashi muri uyu mwaka w’ubucamanza Urugaga ruzashyira imbere ibijyanye no kwimakaza imyitwarire myiza mu bavoka binyuze mu bugenzuzi no guharanira kwirinda amakosa y’umwuga.

Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko mu mwaka wa 2023/24, urugaga rwagize uruhare mu kunganira abatishoboye mu nkiko 6971 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Yashimangiye ko ubwo bufasha bukwiye kongerwa kugira ngo bugere kuri benshi kuko ababa bakeneye kunganirwa mu mategeko ari benshi.

Mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga, hakomeje kwimakazwa imikoranire ya hafi n’imibanire myiza n’izindi nganga byanafunguriye amarembo abavoka baturuka mu bihugu bitandukanye.

Hari kandi ibijyanye no guhugura abavoka ku ngingo zinyuranye zirimo n’ijyanye n’ubuhuza nka bumwe mu buryo bushya bukomeje gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Ati “Muri uru rwego dushimira ku buryo abavoka bakomeje guhugurwa kuri gahunda y’ubuhuza kandi guhindura imyumvire y’abantu bamaze imyaka myinshi baburana imanza bagamije gutsinda ubajyana mu buhuza ni urugendo ariko ntekereza ko aho tugeze kuri ubu bishimishije nubwo tugifite akazi ko gukora muri uyu mwaka.”

Ikindi abavoka bahuguweho muri uwo mwaka washize ni ibijyanye n’inzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea Bargaining) nayo ikomeje kwifashishwa kandi igatanga umusaruro.

Kuva amasezerano ya mbere yasinywa imbere y’urukiko ku wa 11 Ukwakira 2022, imanza zimaze kurangira binyuze muri ubu bwumvikane zingana na 10,785 zirimo 9,851 zo mu mwaka w’ubucamanza 2023-2024.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Uruhare rwa Coach Gael mu kubungabunga umubano wa Olivier N'goma na Kevin Kade mbere y'isohoka ry'indirimbo "Sikosa"

Fri Sep 6 , 2024
Kevin Kade yasobanuye uko Coach Gael yamufashije kwegera umuryango wa Oliver N’Goma mbere yo gushyira hanze indirimbo “Sikosa” yakoranye na The Ben na Element. Uyu muhanzi agaragaza ko kuva kera yari azi neza ko Element ajya gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo yigiye ku ndirimbo “Icole” ya Oliver N’Goma. Kevin Kade yabwiye […]

You May Like

Breaking News