‘Add Me’, uburyo bwa Google Pixel 9 buzemerera uyifite kwiyongera mu ifoto yafashwe adahari!

Mu byitezwe kuri “series” za Google Pixel 9 zizashyirwa ku isoko mu mezi make ari imbere, hongewemo uburyo bwiswe ‘Add Me’ buzafasha umuntu kwishyira mu ifoto yafashwe adahari.

Amakuru kuri izo telefoni aracyari make, ariko hagenda hamenyekana make make biturutse ku mashusho Google ishyira hanze izamamaza.

Mu mashusho OnLeaks yashyize kuri You Tube igahita iyasiba, yerekanye umuntu ufite Pixel 9 afotora inshuti ze ebyiri zihagaze imbere y’imodoka, nyuma aza kwiyongeramo, bikagaragara nk’aho na we yari kumwe nabo ifoto ifatwa.

Inyuma y’uwongerewe mu ifoto (background) haba hameze neza nk’ah’abandi ntacyahindutse, ku buryo bigoye kumenya ko hari umuntu washyizwe mu ifoto nyuma y’uko ifatwa.

Ibindi Pixel 9 izaba ifite harimo kuba ishobora kwifashisha Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) igashaka ikintu ikoresheje ‘screenshot’, ikanahindura ‘background’ y’ifoto bitewe n’impamvu runaka.

Mu mwaka ushize Google yamuritse porogaramu yiswe Magic Eraser, ikoresha AI igahanagura umuntu mu ifoto kandi ntibigaragare.

Google iherutse gushyira hanze andi mashusho yerekana ko muri “series” za Pixel 9 hazaba harimo Pixel 9 Pro Fold, izaba ifite ikoranabuhanga rya Pixel 9 Pro, ikagira n’irya Pixel Fold icyarimwe.

Ni telefoni abasesenguzi bise ko izaba ari igitangaza kuko imiterere ya Pixel Fold, telefoni ya mbere izingwa Google yashyize ku isoko mu 2023, yanyuze benshi bakavuga ko $1,800 igurishwa iyakwiriye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Maniriho wakoze ubukwe yambaye ibirango bya FPR yatangaje icyabimuteye

Thu Aug 1 , 2024
Mu bihe byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite na nyuma yo gutangaza ibya burundu byavuye mu matora abantu bagiye bagaragaza amarangamutima yabo ajyanye n’uwo bari bashyigikiye mu matora bakoresheje uburyo bunyuranye, bwatumye bagarukwaho mu buryo bwiza cyangwa bubi. Abenshi ntibazibagirwa umugore wavuye i Rubavu yambaye ikanzu […]

You May Like

Breaking News