Nyuma y’uko Inkindi Aisha umenyerewe mu bikorwa byo gukina filime Nyarwanda avuze amagambo ku gitsina gabo bikamuviramo kwibasirwa bikomeye, byarangiye aciye bugufi yemera icyaha.
Ni amagambo yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene, akumvikana avuga ko abasore batabarizwa mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, wagarutsweho cyane mu bihe byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, ko abo basore basigaye ari ibimonyo n’amagweja.
Yagize ati “Nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose, agasiga amagweja n’ibimonyo?”
Ni amagambo yarakaje cyane igitsina gabo, ndetse bimuviramo kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X, nawe bamusubizanya amagambo yuje uburakari bwinshi.
Nyuma y’uko Aisha abonyeko ibintu yavuze byafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga, yaje kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze n’ibitangazamakuru aca bugufi asaba imbabazi igitsina gabo cyose muri rusange.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Aisha yavuze ko ari ibintu yavuze azi ko bisanzwe, ariko nyuma y’uko bifashe intera nawe akaba yumva byamubangamiye.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira.
“Nange byarambangamiye nubwo nabikoze nziko ari ibintu biri aho peee! Mwumve ko nge n’umutima wange duciye bugufi tubasaba imbabazi.”