Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye abahanzi mu ngeri zitandukanye bagiye bamuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza akabashimira, abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza imbamutima zabo, by’umwihariko umuraperi Bushali yagaragaje ko byamurenze.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’umuryango wabo bahuye n’abahanzi batandakanye bamuherekeje mu bikorwa byo kwiyamamaza n’abandi babigizemo uruhare, abakora mu kiganza.
Muri iki ibi birori byabereye muri Convention Center, Perezida Kagame akaba yashimiye byimazeyo umuhate aba bahanzi bagize muri ibi bikorwa byose bakabikora kubera urukundo bamufitiye nta yindi nyungu babikurikiyemo, nawe abashimira abikuye ku mutima.
Bamwe mu bahuye na Perezida harimo, Bruce Melodie, Bushali, Bwiza, Butera Knowless, Eric Senderi, Kevin Kade, Juno Kizigenza, Uncle Austin, Confy, Ariel Wayz, Tom Close n’abandi batandukanye, bamwe bakaba bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo berekana ko ari ibintu bishimiye cyane.
Umuraperi Bushali yifashishije urubuga rwa Instagram, yagaragaje ko guhura na Perezida byahoze ari inzozi ze kuva kera ariko kuri ubu akaba yamaze kuzikabya zose.
Yagize ati “Inzozi zange zose zabaye impamo.”
Perezida Paul Kagame akaba yaratsinze amatora ku majwi 99.18%, nk’uko byatangajwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe amatora.