Kuri iki Cyumweru, Algeria yatangaje ko Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 95% ahigitse Abdelaali Hassani Cherif na Youcef Aouchiche bari bahanganye.
Ejo ku wa 08 Nzeri ni bwo muri iki gihugu bazindutse batora ndetse amajwi y’agateganyo yasohotse ku mugoroba waho yagaragazaga ko Perezida Tebboune aza ku mwanya wa mbere.
Abdelaali Hassani Cherif yabonye 3% na ho Youcef Aouchiche agira 2%.
Ubwo Tebboune yasohokaga mu biro by’itora yavuze ko yizeye ko “uzatsinda azakomeza inzira igana ku iterambere nta gusubira inyuma ndetse akanaharanira demokarasi.”
Tebboune, w’imyaka 78, abonye indi manda ya kabiri y’imyaka itanu ndetse na bamwe mu banyapolitiki mbere yuko amajwi asohoka bari batangiye kuvuga ko azatsinda amatora.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byatangaje ko mbere yo gutangaza uzatasinda amatora bamwe mu basesenguzi mu bya politiki barimo; Mohamed Hennad, yanditse ku rubuga rwa Facebook, yerekeza kuri Tebboune avuga ko uwatsinze amatora azwi mbere.
Ubwo yiyamamazaga yasezeranyije ko azakomeza kwibanda ku kuzamura inyungu rusange no kugabanya ubushomeri, kuvugurara gahunda ijyanye nuburyo bw’imiturire ndetse hari na bimwe yari yaratangiye gukora muri manda ye ya mbere.
Mu mwaka wa 2019 Tebboune yiyamamaza na bwo yagaragazaga ko hakenewe demokarasi ,lgusa abitabiriye amatora bageraga kuri 40% mu gihe kuri iyi inshuro ubwitabire bwari ku kigero cya 49%.
Muri icyo gihe kandi habaye imyigaragambyo aho abantu ibihumbi bigabije imihanda basaba ko ruswa yahagarara nyuma iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid 19.
Algeria ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bituwe cyane muri Afurika ifite abaturage bagera kuri miliyoni 45, Afurika y’Epfo ari yo iri ku mwanya wa mbere.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?