Alyn Sano yasanze umuziki ari ubucuruzi ukora wicuruza

1

Umuhanzi Alyn Sano asobanura ko impamvu abagore n’abakobwa ari bake mu ruhando rwa muzika ari uko kuba umukobwa cyangwa umugore ubwabyo ari akazi katoroshye, kuko ngo wisanga urimo gukora ubucuruzi kandi ubwawe ari wowe gicuruzwa, bikagora benshi kubihuza.

Ubwo hamurikwaga abahanzi 8 bazazenguruka batanga ibyishimo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika, hagaragayemo umukobwa umwe ari we Bwiza, bituma benshi bibaza impamvu nta wundi mukobwa bari kumwe.

Mu bisubizo byatanzwe harimo n’icy’uko umubare w’abakobwa mu muziki ari muke ugerereranyije na basaza babo, kuko iyo habayeho guhatana n’ubundi ari bake bahatana.

Mu kiganiro Ishya kinyura kuri RBA, Alyn Sano wari wagitumiwemo mu cyumweru gishize, yabajijwe imbogamizi abakobwa cyangwa abagore bahura nazo mu muziki, ku buryo bituma umubare wabo uguma kuba muke ugereranyije na basaza babo.

Yagize ati: “Ntangira muzika ntabwo nari nzi ko bizakomera, numvaga impano yanjye ihagije kugira ngo ngere aho ngera, aho nashakaga kugera hari kure cyane n’aka kanya ntaragera. Ariko numvaga ko bizoroha kuko mfite impano, ariko naje gusanga umuziki ari ubucuruzi nkuko wacuruza ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ariko noneho ukaba uri kwicuruza.”

Yungamo ati: “Nasanze ukeneye igishoro, kwiga ku gitekerezo, kureba uko uzagaruza ayo mafaranga n’inyungu yayo, ukeneye abafatanyabikorwa ugashiraho intego kandi ukaba igicuruzwa icyarimwe ukaba n’umucuruzi, aho ni ho bibera imbogamizi kandi hari abatabyitaho bakumva ko byoroshye nk’uko nabyumvaga.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba bibera imbogamizi abakobwa, abahungu bakabishobora atari uko abakobwa ari abatesi, ahubwo ari uko umugore cyangwa umukobwa ubwabyo ari akazi katoroshye.

Ati: “Kwa kundi navuze ngo uri igicuruzwa ubwawe (Product) kuba umugore cyangwa umukobwa ubwabyo ni akazi, umugabo ashobora kugira ngo ni ukwitetesha ariko uwamushyira mu mubiri w’umukobwa nibura umunsi umwe akamenya akazi karimo, akamenya ukuntu amarangamutima aguhindukana bitewe n’ibihe ugiye kwinjiramo, uko sosiyete ikureba inakugenzura…”

Yongeraho ko kuba umukobwa ukaba igicuruzwa ukanicuruza, bigoye kandi bishoborwa na bake, nubwo Alyn Sano yemera ko umuntu akwiye kugerageza kumenya icyo ashaka agashyiramo imbaraga kugeza bikunze.

Agaruka ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina bivugwa ko abakobwa n’abagore bakunze guhura nayo, Alyn Sano avuga ko uretse mu muziki no mu yindi miririmo bikunze kugaragaramo, gusa ku ruhande rwe ngo nta muntu urayimusaba ahubwo abyumva nk’abandi.

Nubwo abyumvana abandi ariko Alyn Sano yemeza ko azi ko bibaho, ariko akavuga ko umuntu ari we ukwiye kubiha umurongo, akabihakana kandi akabirwanya, cyane ko ibintu byose utazajya ubigeraho cyangwa ngo ubibone kuko watanze umubiri wawe.

Asanga abakobwa bafite impano bakwiye gutinyuka kuko batareka gukora umuziki kubera ibibazo birimo, ahubwo na bo bakwiye kwiga kubana na byo nkuko iyo imvura igwa umuntu yitwikira umutaka akagenda.

Yasabye itangazamakuru kuborohereza mu kumenyekanisha ibihangano byabo; gusa abakobwa abasaba kumenya ko ibihe byose bitaba ari byiza, kandi ntibite ku bibavugwaho.

Alyn Sano azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Biryoha bisangiwe, Say Less, Fake Gee, Positive na Head aherutse gushyira ahagaragara.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Alyn Sano yasanze umuziki ari ubucuruzi ukora wicuruza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

Tue Sep 10 , 2024
Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igihe kinini cyari gishize batagaragara bari kumwe mu mafoto.  Kuri uyu Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ni bwo umuhanzi Ariel Wayz yagize isabukuru y’amavuko, aho mu bamwifurije isabukuru nziza harimo na Juno Kizigenza wigeze kuba umukunzi we uri […]

You May Like

Breaking News