Amahugurwa yihariye y’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo yateguwe k’ubufatanye n’Irembo na RDB

Ku bufatanye bw’Ikigo Irembo n’Urwego rw’’Igihugu cy’Iterambere [RDB], hateguwe amahugurwa yihariye yagenewe abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo b’uru rwego [RDB tour operators], yari agamije kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’inshingano zabo.

Aya mahugurwa yahurije hamwe abantu 100 barimo abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo 80.

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu guhanga imirimo mishya no kuzamura ubukungu. Irembo na RDB biyemeje gushyigikira iterambere ry’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo binyuze mu bikorwa binyuranye birimo n’aya mahugurwa.

Muri aya mahugurwa harebewe hamwe ibikibakoma mu nkokora, hanarebwa uko bahabwa ubufasha, no gukomeza urwego rw’imikoranire no gusangizanya ubumenyi yagati yabo na Irembo.

Aya mahugurwa yari yateguriwe abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo b’abanyamwuga bemejwe na RDB, bari barimo n’abashya bifuzaga kongera ubumenyi bwabo mu by’ikoranabuhanga. Bari barimo kandi abari bahagarariye ibigo bitanga izi serivisi n’abandi bakora ibijyanye nazo.

Muri aya mahugurwa hafashwe umwanya wo gusobanura imikorere n’imikoreshereze y’urubuga IremboGov, nyuma hafatwa undi mwanya w’ibibazo n’ibisubizo n’ibindi biganiro.

Umukozi wa Irembo ushinzwe guteza Imbere Ubucuruzi, Noella Dushime Kajeneri, yavuze ko aya mahugurwa yatumye aba bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo basobanukirwa neza imikorere ya Irembo ndetse banatanga ibitekerezo by’ahakwiye gushyirwa imbaraga.

Ati “Twiyemeje guharanira ko urubuga rwacu rutanga ibyo abakiliya bakeneye kandi bikagira uruhare mu iterambere ryabo.”

Sylvie Sarambwe, nawe yavuze ko “Twiyemeje gutuma aba abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo bamenya neza imikorere yacu.”

Umuhuzabikorwa akaba n’ushinzwe ubucuruzi muri RDB, Esther Mukagasana, yagize ati “Turizerako iyi gahunda izazamura imikorere yabo no guhaza abakiliya babagana. Aya mahugurwa agaragaza umumaro w’ubufatanye buri hagati y’inzego z’abikorera n’iza Leta.”

Yakomeje avuga ko “Mu gukorera hamwe, dushobora kurema urwego rw’ubukerarugendo rufite imbaraga hano mu Rwanda. Turashaka gukomeza ubufatanye na Irembo no gushyigikira abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo mu rugendo rwabo rwo kwinjira mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.”

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Sosiyete ifasha abahanzi nyarwanda ya 1.55 am yiseguye kibakunzi bayo n'abakunzi ba Bruce melodie muri rusange

Sat Jul 6 , 2024
Sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM yiseguye ku bakunzi ba Bruce Melodie batuye mu gihugu cya Sweden, aho bamutegereje mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryatangiye mu ijoro ryakeye ariko ntabashe kuhagera. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, 1:55 AM yiseguye ku bakunzi ba Bruce Melodie by’umwihariko abatuye mu gihugu cya Sweden bari […]

You May Like

Breaking News