Gutinda kwa KYC n’Intambwe zikurikira ku bapiyoniya
Pi network ikomeje gukora amavugurura ya KYC agamije gufasha abapiyoniya bakeneye gusaba KYC, bigatuma iterambere rya Pi rigenda ryihuta mu buryo bwo gufungura Urubuga(Open mainnet). Dore amavugurura aheruka:
- Uburyo bwo gusaba:
Hafi ya miliyoni 1.2 y’abapiyoniya batabashije gukomeza mu gusaba KYC yabo bamaze gufungurirwa mu mezi abiri ashize. - Amahirwe yo gusubiramo kyc:
Bamwe mu abapiyoniya bafite KYC zazwe kubera amakosa mu gusaba, ubu bashobora gusubiramo rimwe mu kwezi. Iyi mpinduka imaze gufasha hafi 250,000 y’abantu gusubiramo kyc zabo, bemererwa gukosora amakosa yabo. - Ibisabwa byakiriwe by’agateganyo(tentatively accepted applications:
Hafi 200,000 by’abakoze KYC zakiriwe by’agateganyo zimaze gufungurwa. Murizo, 122,000 ubu bari gukorerwa indi mirimo kugira ngo bigere ku musozo wa KYC. Ibisabwa bisigaye bisaba umukandida gufata ingamba zinyuranye nko kugenzura ubuziranenge by’ibangombwa kugira ngo akomeze. Niyo mpamvu, niba ufite KYC mu buryo bw’agateganyo, nyamuneka reba niba ushobora gufata izi ngamba zinyuranye. Hazaba hari ibindi bisabwa muri KYC byakiriwe by’agateganyo bizafungurwa vuba, bityo ukomeze ukurikirane ibisabwa kugira ngo wemeze niba hari icyo ugomba gukora. - Gukemura ibibazo ku bisabwa byafunzwe:
Ibibazo by’ingenzi byagirwaga bamwe mu bayikoresha kurangiza KYC byakemuwe, nko kuba hari ibibazo byari bishingiye ku mashusho n’iyoherezanyandiko.(submission form).
Ibitanyijwe mu minsi iri imbere
- Kwemererwa by’agateganyo biziyongera
Uburyo bushya bumaze igihe bukoreshwa kandi ubu buri kugeragezwa no gutezwa imbere kugira ngo bworohereze, buzashyirwa mu bikorwa vuba kugira ngo hamenyekane KYC zakiriwe by’agateganyo ku gipimo kinini, ibemerera abantu benshi kurangiza KYC. - Ibisubizo ku bibazo by’amazina adahura:
Ku abapiyoniya bafite amazina ya Konti ya Pi n’amazina ya KYC bitandukanye, ibi bisabwa akenshi byakwangirwa kubera kubura ikimenyetso cy’uko bafite konti zabo binyuze mu kimenyetso cyemewe cya KYC, harimo konti zidakurikiza ibisabwa byo gukoresha amazina y’ukuri, nubwo hariho itangazo ry’ukuri mu ishusho y’app, kandi bakabura igihe cy’ibyumweru bibiri byo kuvugurura konti zabo n’amazina y’ukuri. Ariko, nk’uko raporo z’ihuriro zigaragaza, hariho amahirwe ko abapiyoniya b’ukuri bahura n’iki kibazo. Kugira ngo dufashe abapiyoniya b’ukuri kubona umuti no gukumira ihinduka ry’amategeko n’amabwiriza nk’iyohereza kuri konti, amavugurura azaza azatanga amahirwe kuri konti z’abapiyoniya z’ukuri kugira ngo:
• Basabe amahirwe yo kuyisubiramo n’amakuru akosorwe; cyangwa
• Guhindura izina rya konti ya Pi ukabihuza n’izina rya KYC uzahabwa n’igihano cyo gutakaza igice cya Balance za Pi wamininze.
Aya mavugurura ni intambwe ikomeye mu gufasha abapiyoniya benshi kurangiza KYC zabo neza no gukomeza mu migendekere ya Open Mainnet. Niba warahuye n’imbogamizi muri KYC mu gihe gishize, ubu ni igihe cyiza cyo gusubira kuyisubiramo. Amavugurura aheruka ashobora kuba yarateye ibibibazo.
Icyitonderwa: niba warangije KYC, wuzuze Checklist ya Mainnet kugira ngo ubone balance ya Pi zawe zishobora kwimurwa kuri Mainnet kuko KYC yonyine itazatuma habaho igikorwa cyo kwimura Pi zawe.