Amakuru ya Open Mainnet(OM) n’igihe kigenwe!

Ubutumwa bwihariye buvuye ku Bashinze Pi Network:

Banyamuryango bacu, tugeze ku ntsinzi idasanzwe yo kugira abantu miliyoni 18 barangije KYC ndetse n’abantu miliyoni 8 bimukiye kuri Mainnet. Pi Network izatangiza OM mu gihembwe cya mbere cya 2025!

Igihe iki gishobora gufasha urubuga kugira abanyamuryango benshi bimukira kuri Mainnet no kwinjizwa muri OM, bityo hagabanywe icyuho hagati y’abasoje KYC n’abimukiye kuri Mainnet. Ibi bizanashyigikira urubuga kugera ku ntego yo kwimura abantu miliyoni 10 kuri Mainnet. Twahoraga duharanira koroshya no guha buri wese amahirwe, bityo dushaka gutanga uburyo bwo gukoresha Pi ku bantu benshi bashoboka igihe OM yazaba itangiye. Kugira Pi nyinshi kuri Mainnet kandi bivuze uruhare runini no gutuma ekosistema ikomeza guhagarara neza.

Kubona amakuru arambuye yerekeye itangira rya OM, musome itangazo rirambuye.

Chengdiao Fan na Nicolas Kokkalis, Abashinze Pi Network


Ubu buryo bw’igihe bufasha urubuga kugera ku ntego zacu zo gusumba ibyo twari twihaye mu bijyanye na KYC no kwimuka kuri Mainnet ku kigero cya miliyoni. Binatuma abanyamuryango benshi, cyane cyane abasoje KYC cyangwa bafite KYC y’agateganyo, bagira uruhare kuri OM, bityo hagashyirwaho umusingi ukomeye wo gutsinda.

Impamvu eshatu z’ingenzi:

  1. Twahoraga duharanira korohereza no guha amahirwe abanyamuryango benshi bashoboka kuba bafite amahirwe yo gukoresha Pi zabo igihe Openmainnet (OM) yaba itangiye.
  2. Pi nyinshi zimuwe kuri Mainnet mbere OM bizatuma ekosistema ikomera kandi igira uruhare runini mu iterambere Pi.
  3. Abanyamuryango benshi bagomba kwimuka kuri Mainnet bashobora kuba mu matsinda yanyu yabo mwinjije( Refferal team) no mu matsinda y’umutekano (Security Circle). Kwimuka kwabo bizatuma mugira Pi nyinshi zishingiye ku bikorwa byabo.

Gahunda y’Igihe: Byinshi ku ntego za OM!
Intego zashyizweho mu Ukuboza 2023 zari zigamije gutegura umusingi wo guha Pi Network amahirwe yo gutsinda mu gihe kirekire.

Amakuru ya KYC no Kwimuka kuri Mainnet:

  • Abantu barenga miliyoni 18 basoje KYC, kandi abagera kuri miliyoni 8 bamaze kwimukira kuri Mainnet.
  • Icyuho kiri hagati y’abasoje KYC n’abamaze kwimukira kuri Mainnet kirakomeza kuba kinini, ariko hari icyizere cy’uko mu mezi make kizagabanuka kubera ubushobozi bwongererewe.
  • Harategurwa uburyo bwo gukomeza kwimura abamaze kwimuka bwa mbere, ku buryo hashobora kwimurwa Pi nyinshi z’abanyamuryango zimaze kugera kuri Mainnet.

Icyitonderwa kuri Grace Period:
Igihe cyo gutanga imbabazi cyongerewe kugeza ku itariki ya 31 Mutarama 2025 kugira ngo abantu benshi bashoboka babashe kwimura Pi zabo.

Mainnet n’ubushobozi bw’abacuruzi:
Harategurwa uburyo bwo gutuma porogaramu za Mainnet zikoreshwa neza mu mikorere ya Pi Browser. Abacuruzi bashishikarizwa gukoresha Pi mu bucuruzi bwabo, yaba ku giti cyabo cyangwa ku mbuga z’ubucuruzi bw’iyakure.

Banyamuryango, mukomeze kwitegura kandi munezerwe kwinjira muri OM mu gihembwe cya mbere cya 2025!

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Like

Breaking News