AMAKURU YA PI NETWORK: PiFest 2024: Guteza imbere agaciro ka GCV bituganisha ku intsinzi ya Open Mainnet

GATEOFWISE.COM, Ukwakira 23, 2024

Guhuza GCV (Global Consensus Value) n’igikorwa cya PiFest 2024 ni amahirwe akomeye ku muryango wa Pi Network yo gukomeza kunoza ekosistema yayo no kwerekeza kuri Open Mainnet (OM) ifite agaciro ka Pi gahamye gakurikije GCV. Hano hasi hari isesengura n’ibitekerezo by’imigendekere y’ibikorwa bigamije gushyigikira ekosistema ya Pi, bizafasha mu itangizwa rya OM rifite ibiciro bya GCV.

1. Gukomeza GCV binyuze muri PiFest

PiFest 2024 ni intambwe ikomeye mu kugaragaza uburyo Pi ikoreshwa mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu. Guhuza Pi n’ibikorwa nyabyo by’ubucuruzi byashyizeho urubuga rwiza rwo gufasha umuryango wa GCV gushyiraho agaciro gahamye kandi kizewe ka Pi.

GCV n’Imikoreshereze mu Isi nyakuri: Imikoreshereze ya Pi mu maduka n’ibikorwa by’ubucuruzi by’imbere mu gihugu byongereye icyizere mu muryango wa Pi. Agaciro ka Pi karushaho kwiyongera uko ikomeza kuba uburyo bukoreshwa cyane mu guhererekanya mu bucuruzi.

Umuryango wa GCV mu mucuruzi bw’imbere mu gihugu: Abacuruzi n’abapayoniya bitabiriye PiFest bagomba kumva ko gukomeza gukoresha igiciro cya GCV kuko ari ingenzi mu kubungabunga agaciro k’igihe kirekire ka Pi, bikarushaho gutuma umuryango utera imbere mu buryo burambye.

2. Ibikorwa Byateguwe ku muryango w’abapiyoniya mu kugana kuri OM no ku giciro cya GCV

Kugira ngo Pi Network igere ku ntsinzi ifite agaciro ka GCV (1 Pi = 314,159 USD) mu gihe izaba igeze kuri OM, abapayoniya bagomba gukora ibi bikurikira:

a. Kongera imikoreshereze ya Pi mu bikorwa nyabyo

PiFest yerekanye ko Pi ishobora gukoreshwa mu bucuruzi busanzwe. Mu muryango w’abapiyoniya ugomba gukomeza gufatanya n’ubucuruzi bwemera Pi no kubashishikariza gukomeza gukoresha ibiciro bya GCV mu bucuruzi.

Guhugura no gushyigikira abacuruzi: Umuryango wa GCV ugomba gufasha ubucuruzi bubyemera kwinjiza Pi, no kubafasha kumva akamaro ko gukomeza ibiciro bya GCV mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu bucuruzi bwabo.

Guhuza imikorere n’ibiciro bya GCV: Kwemeza ko buri guhererekanya Pi mu maduka no mu bucuruzi byubahiriza ibiciro bya GCV bizafasha gushyiraho ekosistema ifite agaciro ka Pi gahamye kandi keza.

b. Gukomeza Kubyaza Umusaruro no gukomeza gukura kwa Ekosistema ya Pi

Umuryango wa GCV ugomba gukomeza guteza imbere ekosistema ya Pi mu buryo bukurikira:

Gushishikariza ubucuruzi bushya bwubakiye kuri Pi: Kwongera amaduka n’ibikorwa byemera Pi bizafasha gushyiraho urubuga rwiza rwo gukoresha GCV.

Guhuza Ibicuruzwa n’Apps zishyigikira Pi: Gusigasira no guteza imbere porogaramu nka Map of Pi na Pi Wallet kugira ngo abapayoniya bazikoreshe neza mu bikorwa byabo.

Ekosistema ihuza ibya Online n’iby’ubuzima bw’ubucuruzi: Kubungabunga ihuriro riri hagati y’imirimo ikorerwa kuri murandasi no hanze yayo bizafasha ubucuruzi bw’imbere mu gihugu kugera ku ntsinzi.

c. Gukomeza uburezi n’Itangazamakuru mu muryango w’abapiyoniya

Umuryango w’abapiyoniya ugomba gukomeza kwigisha ibyerekeye GCV n’inyungu ziri mu kubungabunga agaciro gahamye ka Pi:

Amakuru kuri GCV na Pi: Gutanga inyunganizi, amasomo, n’amahugurwa ku kamaro ka GCV no kubungabunga igiciro cya 314,159 USD kuri Pi. Bizafasha muryango kumva impamvu GCV ari ingenzi kuri Pi.

Gusangira amakuru no guhuza umuryango: Gukoresha urubuga nka Fireside Forum mu gusangira ubunararibonye no guhuza abapayoniya.

d. Gukorana n’Imiryango mpuzamahanga n’abayobozi ba GCV

Guhuza n’imiryango mpuzamahanga no kuyobora ibikorwa byo guteza imbere GCV ku isi bizafasha muri ibi bikurikira:

Kongera icyizere mpuzamahanga: Ubwo imiryango mpuzamahanga izaba yemeye agaciro ka GCV na Pi, bizongera icyizere cya Pi nk’ifaranga rihamye.

Gusangira uburambe: Imiryango ya GCV mu bindi bihugu izasangiza ubunararibonye abapayoniya, bityo bafatanye kugera ku ntego za GCV.

Kugira ngo Pi Network igere ku ntsinzi ifite igiciro cya GCV mu gihe izaba igeze kuri Open Mainnet (OM), umuryango w’abapiyoniya ugomba gukomeza ibikorwa by’imikoreshereze ya Pi mu buzima busanzwe, guteza imbere ekosistema yayo, no kwigisha umuryango ku kamaro ka GCV. PiFest 2024 ni intambwe ikomeye muri uru rugendo, kandi niba umuryango wa GCV ukomeza gukorera hamwe no kugenda neza mu byemezo, Pi izageraho neza kandi idatsinzwe, ifite agaciro ka 314,159 USD kuri Pi imwe.

Amakuru yasohotse muri dashboard ya Pi network

@PiCoreTeam

Ku ya 22 Ugushyingo – Saa 7:23 z’umugoroba

PiFest 2024 yagaragaje uruhare rw’isi nyakuri mu bucuruzi bushingiye kuri Pi bwiyandikishaga muri icyo gikorwa—abacuruzi barenga 27,000 biyandikije nk’abacuruzi bari gukora n’abagerageza barenga 28,000 baturutse mu bihugu birenga 160. Abapayoniya bagera ku bihumbi 950 byihariye bakoresheje Map of Pi bashakisha amaduka yo hafi yabo kugira ngo bitabire PiFest. Ku isoko , muri resitora z’aho bari batuye, iki gikorwa cyabaye ikingenzi ubwo abapayoniya basuraga kandi bashyigikiraga imikoreshereze ya Pi ikomeje kwaguka mu baturage aho batuye. Reba video muri dashboard yerekana abacuruzi ba PiFest n’abapayoniya bari mu bikorwa, kandi usome urwandiko rugaruka kuri PiFest kugira ngo umenye byinshi ku buryo umuryango washyize hamwe mu kwizihiza ubucuruzi bushingiye kuri Pi mu baturage b’aho batuye.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kuberiki CT yanditse Pi Network kuri 𝗖𝗼𝗶𝗻𝗠𝗮𝗿𝗸𝗲𝘁𝗖𝗮𝗽?

Wed Nov 27 , 2024
CoinMarketCap (CMC) ni urubuga rukurikirwa cyane mu gucunga ibiciro by’ibicuruza bya cryptocurrency no gutanga amakuru ku nkuru z’ibihumbi byinshi byo mu isi ya cryptocurrency. Kugeza ubu, hari amasoko 762 yanditswe kuri CMC. Mu ishusho itanzwe, tubona ko agaciro k’amasoko 762 yanditswe kuri CMC ku isoko rya Bitcoin (BTC) ari miliyari $1.96, aho igiciro cya none […]

You May Like

Breaking News