AMAKURU YASOHOTSE MURI PI HOME SCREEN: Igenzura ry’ibikorwa bya porogaramu za Pi zisoza inyigo yayo ya mbere neza.

Iterambere rya mbere ry’Igenzura ry’ibikorwa bya porogaramu nshya za Pi, gahunda y’ibyumweru 12 y’iterambere ry’abanyamuryango bahitamo mumuryango wa Pi, ryabaye intsinzi ikomeye, kandi turishimye gusangiza umuryango ibyavuyemo. Iyi gahunda yatumye haba kunoza imikorere ya porogaramu, harimo: imiterere, n’imyidagaduro y’imikino, byose bigamije kongera inyungu mu mikorere y’ubucuruzi bwa Pi.

Mu gihe Pi irimo kugana kugushyirwa kumugaragaro (Open Network) no gukomeza gutera imbere mu byerekeye ibi bisabwa, abagira uruhare mukubaka umuryango mugari wa Pi barasabwa gukomeza kubaka porogaramu nshya kugirango basunike umuryango ugere ku ntego yacu yo kugira porogaramu 100 ziteguye gufasha ku Mainnet, kandi zitanga inyungu mu muryango wa Pi.

Ibyerekeye gahunda.

Amatsinda yitabiriye yagenewe inama n’ubujyanama bwerekeye imiterere ya porogaramu, tekiniki, ndetse n’imiterere ya design, bikaba byatanzwe n’Ikipe ya Pi Core Team mu nama z’icyumweru hamwe n’ubufatanye bwayo n’matsinda. Abadevelopa bakoze kunoza interface n’ubunanaribonye bw’abakoresha pi, ibi bikaba ari ingenzi mu kongera uko porogaramu zikoreshwa.

Ibyakozwe birimo kunoza imiterere ya wireframes, ibishushanyo, amashusho, hamwe n’ibindi bifasha amatsinda gusobanukirwa uko kuzinoza ari ngombwa. Amatsinda yose yahawe amafaranga buri kwezi yo kwifashisha mu iterambere rya porogaramu zabo, agakoreshwa mu kongera ubushobozi bw’abadevelopa, kunoza uburyo, cyangwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiranga porogaramu.

Ibyerekeye amatsinda.

Amatsinda atanu niyo yitabiriye inyigo ya mbere y’iyi gahunda. Amatsinda yose yatoranijwe hashingiwe ku bwiza bwa porogaramu zabo, ubushobozi bw’itsinda mu gutanga umwanya uhagije, ubushake n’ubushobozi bwo gukora impinduka zikomeye, n’ubwitange bwabo ku muryango wa Pi, hamwe n’ibindi bisabwa. Amatsinda yitabiriye ni:

– Connect Social

– Pailot

– Piketplace

– The PiToGo

– World of Pi Championships

Izi porogaramu zose zakoze mu bikorwa byashize bya Pi, nka hakatoni zitandukanye, kandi ziri ku rutonde muri Ekosisiteme UI mu Pi Browser.

Muri buri cyumweru 12, amatsinda yahuraga n’abajyanama batanzwe n’Ikipe ya Core Team maze bakaganira ku iterambere, imbogamizi, ibitekerezo, n’intego z’icyumweru gikurikiyeho. Ibyakozwe byagenzurwaga buri gihe kugira ngo hamenyekane niba hakenewe impinduka z’inyongera. Uko gahunda yakomezaga, buri tsinda ryatangiraga kubona izindi mpinduka zishoboka kuri porogaramu zabo.

Ingero zimwe z’imirimo yakozwe:

– World of Pi Championships: Iri tsinda ryakoze cyane ku kunoza uburyo bwo kureba porogaramu. Ibikorwa by’ingenzi byakozwe ni ukongeramo ishusho nshya y’isi hamwe n’amakarita y’uturere agaragaza inzira y’uduce tugize urwego kuyikoresha.

Connect Social: Iyi platform y’imbuga nkoranyambaga yarangije ibiyiranga byinshi bishya nko kunoza ibiganiro, isoko, ibinyamakuru, n’imyirondoro.

Piketplace: Iri tsinda ryibanze ku guhuza imiterere ya marketplace yabo no kugabanya umubare w’ibintu bikenewe no kubishyira kumurongo kugirango abayikoresha babone ibiranga porogaramu by’ingirakamaro byihuse.

The PiToGo: Iri tsinda ryakoze cyane ku kunoza imiterere y’uburyo abakiriya batembera muri porogaramu, bigatuma abakiriya n’abatanga serivisi bahitamo inzira zabo byihuse.

– Pailot: Iri tsinda ryari rimaze iminsi rikorana na Core Team mu kunoza imiterere y’uburyo bwo kureba porogaramu, kandi ryabigezeho mu gihe cy’Igenzura ry’ibikorwa.

Ikipe ya Core Team irashima amatsinda yitabiriye kubera ubwitange n’akazi kabo k’imvune bitumye iyi inyigo ya mbere y’iyi gahunda igera ku ntego.

Source: https://minepi.com/blog/incubator-program/

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

One thought on “AMAKURU YASOHOTSE MURI PI HOME SCREEN: Igenzura ry’ibikorwa bya porogaramu za Pi zisoza inyigo yayo ya mbere neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura Pyramids

Fri Sep 13 , 2024
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga,  yasuye Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC. APR FC yari myitozo ibanziriza iya nyuma kuri Sitade Amahoro, mbere yo kwakira Pyramids FC ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 saa kumi […]

You May Like

Breaking News