Element uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yavuze ku ndirimbo yitwa “Sikosa” yahuriyemo na The Ben na Kevin Kade, yari igiye kujya hanze byavugwaga ko yakuwemo ku bwubwikane buke bwavutse hagati ye na 1:55 AM imureberera inyungu.
Uyu musore yasubije abibazaga ibyabaye yifashishije urubuga rwa X, aho yanditse agira ati “Ukuri ni uku, Tiger (The Ben) ni mukuru wanjye akaba n’umunyabigwi. Buri gihe byahoraga ari inzozi zanjye gukorana nawe. Nta muntu ungomba ikintu na kimwe, indirimbo rero igomba gusohoka vuba bishoboka.”
Mu ntangiro z’iki Cyumweru hakwiriye inkuru zavugaga ko Element yakuwe muri iyi ndirimbo kubera ibibazo biri hagati ya The Ben na Coach Gael, usanzwe ariwe nyiri 1:55 AM.
Amakuru yavugaga ko Element yari afite amahitamo abiri yo kwishyura amafaranga y’umurengera akaguma mu ndirimbo cyangwa se agahitamo kuyigumamo akava muri iyi nzu bakorana. Byavugwaga ko uburyo indirimbo yakozwe, bihabanye n’amasezerano afite muri iyi nzu itunganya umuziki. Ibi byose yabiteye utwatsi avuga ko indirimbo igomba kujya hanze vuba.