Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta no kugenzura amashuri mu Rwanda (NESA), cyatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange umwaka wa 2023/2024 azatangarizwa, mu gihe haba hatabayeho izindi mpinduka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, NESA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo itangazo rivuga ko amanota ategerejwe n’abanyeshuri bo mu byiciro byavuzwe azatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Ubwo hazaba ari tariki ya 27 Kanama 2024, biteganyijwe ko ahagana i saa tanu za mu gitondo aba mbere bazatangira kubona ibyavuye mu bizamini bakoze basoza ibyiciro bigagamo.
Muri aba banyeshuri barabona amanota harimo abasaga ibihumbi 202 basoje amashuri abanza, ndetse n’abarenga ibihumbi 140 basoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye. Aba bose basoje ibizamini byabo muri Nyakanga 2024.
Ni mu gihe kandi abasoje amashuri mu bindi byiciro by’ayisumbuye harimo Uburezi rusange (S6), ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), Inderabarezi (TTC), ndetse n’abasoje bwa mbere mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza (Associate Nursing Program), bo hataratangazwa igihe bazabonera amanota.
Itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange umwaka wa 2023/2024, rije nyuma y’uko NESA iherutse gusaba ababyeyi gukomeza kwitegura neza itangira ry’umwaka w’amashuri 2024/2025 riteganyijwe ku ya 09 Nzeri 2024.