Amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bava muri Libya yavuguruwe

2

Nyuma y’uko abasaga 1800 mu mpunzi zaturutse muri Libya zinyuze mu Rwanda zabonye ibihugu, kuri ubu amasezerano yo kwakira abandi baturutse muri iki gihugu yavuguruwe.

Guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye ku kwita ku bimukira bari mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora.

Ni amasezerano yasinywe na ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe, Charles Karamba mu gihe AU yari ihagarariwe na Komiseri ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa by’Ubutabazi, Amb Minata Samate Cessouma.

Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa, ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, ateganya ko ubu bufatanye buzageza tariki 31 Ukuboza 2025.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano ya mbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR na Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhunzi baturutse muri Libya nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko bagurishwa.

Muri iyi myaka yose iyi nkambi imaze kunyuramo impunzi n’abimukira barenga 2,500 muri aba kandi abarenga 1,700 bamaze kubona ibihugu byemera kubakira.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bava muri Libya yavuguruwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Zuchu yaguriye Anjella imodoka nshya

Sat Aug 24 , 2024
Umuhanzikazi Zuhurah Othman wamamaye nka Zuchu yaguriye Anjella imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota. Nyuma yo guhabwa imodoka na Zuchu, Anjella yamushimiye byizamazeyo agaragaza ko imodoka yahawe izamufasha we n’umuryango we gukomeza kubaho neza bakora ingendo mu buryo butabagoye. Ati:”Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire cyane umuvandimwe wanjye Zuchu. Ibyo […]

You May Like

Breaking News