Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2024, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama ukazabanzirizwa n’Icyumweru cyo gusabana n’abafana bayo mu ntara zose z’igihugu.
Iki Cyumweru kibanziriza iya 3 Kanama 2024 kiswe “Rayon Week”, iyi kipe izazenguruka igihugu ikina n’amakipe atandukanye.
Amakuru twamenye avuga ko muri icyo cyumweru, Murera izajya i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi karere ko mu Burasirazuba. Aha hose kandi ikazagenda ihakina imikino itandukanye.
Iki cyumweru kizasozwa n’ibirori nyirizina aribyo ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 Kanama 2024, Murera ikazakina n’ikipe yagizwe ibanga rikomeye.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti usoza uyu munsi.
Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, ikaba iya gatanu muri rusange kuva mu 2019.