AMATORA: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatoreye i Musanze anashima abaturage ko bitabiriye ku bwinshi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arashimira abaturage bakomeje kwitabira igikorwa cy’amatora, asaba ko buri wese akora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi, mu ituze no mu mutekano.

Ni mu butumwa yatanze ubwo yari amaze gutorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite kuri Site ya Gashangiro mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Ubwo yageraga kuri site y’itora ya Gashangiro mu ma saa tatu, yishimiye ubwitabire bw’abaturage kuri iyo site, amaze gutora agira ubutumwa agenera Abanyarwanda.

Ati “Gutora ni ibintu bishimisha buri wese ukurikije uko bisigaye bitegurwa, umutuzo wabaye mu gutegura amatora, gushyiraho amategeko, kwiyamamaza, uburyo abaturage babyitabiriye n’uburyo bitabiriye uyu munsi, nk’umuntu ushinzwe imiyoborere y’Igihugu biradushimishije cyane uburyo biri kugenda neza”.

Arongera ati “Nanjye ubwanjye by’umwihariko ndishimye kuba nshoboye gutora, ni ikintu uba wifuza kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu cyawe, ni byiza birashimishije tukaba dushimira abaturage uko bakomeje kubyitabira”.

Yagize icyo asaba abaturage haba muri iki gihe cyo gutora, ndetse na nyuma y’amatora ati “Abaturage rwose ni ukubashimira mbere na mbere uburyo bitabiriye ubutumwa bubashishikariza kwitabira amatora, tunabashimira uko bitwaye uyu munsi, ndetse tukabashishikariza gukurikirana neza ibikorwa by’amatora buri wese agakora ibimureba”.

Arongera ati “Buri wese akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi b’Igihugu mu ituze n’umutekano, kandi bakazitabira n’izindi gahunda zose zikurikiraho nyuma y’amatora, kuko nyuma y’amatora hari ibindi basabwa ko abayobozi bitoreye, iyo bamaze kujyaho bakomeza kubafasha kugira ngo Igihugu gikomeze gitere imbere”.

Bavuga ko nyuma yo gutora batashye, ariko bemeza ko biteguye kugaruka saa cyenda gukurikira igikorwa cy’ibarura ry’amajwi, mu rwego rwo kumenya neza uko uwo batoye ahagaze.

Umukecuru ati “Twazindutse twari twabukereye saa kumi n’ebyiri z’igitondo ngo twitorere umuyobozi uzatugeza aheza, itariki yo kumutora yari yadutindiye none irageze, ubu turatashye Imana ikomeze imurinde, saa cyenda turagaruka dukurikirane ibarura ry’amajwi, ni twumva uwo twashyize imbere byaciyemo turabyina umudiho”.

Umukazana we ati “Turamutsindiye, twamuhaye amajwi yacu Imana ihabwe icyubahiro, turaza kubarura amajwi, tubikurikirane gatanu kuri gatanu, ahasigaye turare mu birori”.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ESTONIA: Minisitiri w'Intebe yeguye

Mon Jul 15 , 2024
Kaja Kallas wari Minisitiri w’Intebe wa Estonia yeguye ku muri izo nshingano, nyuma yo guhabwa akazi ko kuzaba Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Abibumbye (Loni). Ikigo cya Estonia cy’Itangazamakuru (ERR), cyatangaje ko ibaruwa w’ubwegure bwe yayishyikirije Perezida w’icyo gihugu, Alar Karis, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga […]

You May Like

Breaking News