Amavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi

Ivuka rya FPR-Inkotanyi ryabanjirijwe n’ibindi bice bigera kuri bine kuko Abanyarwanda babanje kugira ibyo bakora ku gihe cy’Inyenzi, icyo gihe n’ishyaka rya UNAR ryarakoraga ndetse ryabaga riburana muri za Loni n’ahandi n’ibihugu birwanya ubukoloni byose bibafasha, kuko bibwiraga ko ibintu bizagera aho bikajya mu buryo.

Aho ni hagati y’imyaka ya 1950 kugeza mu 1967 mu gihe cy’ibitero by’Inyenzi hakiri n’icyizere cy’Abanyarwanda, ariko byaje kugera aho Inyenzi ziratsindwa na UNAR irasenyuka ntiyongera kugira icyo ivuga kandi yasenyutse buhoro buhoro.

Burya ikintu gisenyuka ntabwo uvuga ngo bibaye uwo munsi, ariko nko ku ruhande rw’Inyenzi ho igitero cya nyuma zakoze ni icyo mu 1967 nyuma y’aho nta kindi cyabaye.

Mu 1966 ni bwo abantu batangiye kubona ko ibintu bitazakunda bamwe bahita batangira kwishakishiriza imibereho hirya no hino mu gihugu no mu bihugu duturanye.

Imyaka imaze kwisunika bigeze nko mu myaka ya 1970 kuzamura, abo bari baratataniye hirya no hino mu bihugu bitandukanye, batangiye kubona ko abana babo bari kwibagirwa Ikinyarwanda, ha handi bari bamaze imyaka 15 batavuga ururimi rwabo.

Bahise babona ko ibintu bitangiye guhinduka ibibazo birenzeho, maze hatangira kubaho amatsinda yigisha umuco, abasizi batangira kwandika ibisigo, mbega hatangira gushakisha uko abantu batagera aho kwibagirwa abo bari bo.

Abana bari barahunganwe n’ababyeyi muri 1959 bari bamaze kuba abangavu n’ingimbi, ubwo ni na ko abavukiyeyo bamaze kugira hejuru y’imyaka 10. Icyo gihe rero habayeho kongera kuvuka k’Umuco Nyarwanda.

Kubera ko abantu bari batangiye kwitekerezaho baniyibutsa abo bari bo, ntibyahereye gusa mu matsinda yo kwigishanya umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibisakuzo n’ibindi.

Ahubwo ubwo bamwe mu bari bakiri urubyiruko batangiye kujya bibaza bati ese ubu tuzahereza he?

Icyo gihe rero byatangiriye muri Uganda hari itsinda rimwe, mu Burundi hari abiri nyuma yaje no kuba atatu arimo rimwe ryitwaga “Urukatsa” yarimo bamwe bitwaga Inyenzi.

Habaga irindi tsinda ryari rizwi nka “Groupe de Réflexion”, ryo ryari rigizwe n’abantu bahora bibaza uko ibintu bihagaze.

Mu myaka ya 1980 nibwo haje kuza irindi tsinda ry’urubyiruko mu Burundi. Uko ni na ko mu Busuwisi hari irindi tsinda, mu Bubiligi hari andi matsinda abiri, mu Budage ho hari itsinda ryitwa “Abadaha”; hari amatsinda menshi yo kwibaza icyakorwa.

Itsinda ryateye intambwe ikomeye rero, ni itsinda ryari muri Uganda kuko benshi bari barahungiye muri Kenya mu mwaka ya 1970 na 1979 ni bwo iryo tsinda ryavuze riti tureke gukomeza kuvuga, ahubwo ubu twakora iki?

Icyo gihe mu 1979 bahise batangiza RANU (Rwandese Alliance for National Unity). Hatangiye kubakwa inzego, hashakwa n’umurongo wa politiki bakajya bakora na za kongere.

Byabaye aho mu 1981 ba Banyarwanda babiri muri ba bandi 27 bagiye kurwana kwa Museveni, barimo Rwigema na Kagame abandi bakajya babasangayo.

Nyuma mu 1985 RANU ikora kongere, yibaza iti ’ko tumaze imyaka itanu dukora ariko ntidukure ngo tube umuryango hakorwe iki?’

Badusaba ibitekerezo twese turandika, nanjye naranditse. Museveni afashe ubutegetsi ndataha, kuko nabaga mu Burayi.

Ku bw’ibitekerezo natanze banyemerera kuyobora Akanama twiga uko twarema Umuryango uhuje bose, ariko tukabanza kwigisha n’Abanyarwanda bari barahunze.

Twahereye ku bana bari bavuye muri za kaminuza, turabafatirana batarahabwa akazi, tubaha inyigisho zamaraga amezi abiri, zibandaga kuri politiki, filozofiya, amateka n’ibindi.

Twabigishirizaga mu nzu z’abantu bigakorwa rwihishwa, ntihagire ubimenya, niba nyir’inzu twatiye afite abakozi bo mu rugo, tukazana abana bacu bakabikora, kugira ngo abo bakozi batazajya kubivuga.

Twakoze inyandiko eshatu zirimo icyakorwa ngo duhindure u Rwanda; twubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, byaca ibyo bibazo byose.

Twakoze indi nyandiko yabaga ijyanye n’imikorere ya FPR-Inkotanyi ha handi twishakagamo ibisubizo uko twabaga tungana kose, dukora indi ijyanye no kwigenzura mu myifatire, zijyana n’indi tutabashaka kwerekana yitwaga ‘Option Z’ ha handi twagombaga kuyoboka inzira y’intambara mu gihe ibindi byanze.

Nyuma rero tumaze gushyiraho izo nyandiko habayeho kongere y’Abanyarwanda benshi bari impunzi mu bihugu bitandukanye ndetse hagira n’abava mu Rwanda, duhindura RANU.

Turabyemera ko duhinduye tutakiri RANU tubaye FPR. Noneho twagombaga gusobanura kuki Front Twagombaga kubisesengura tugenda tubitanga, ni icyo cyatumye dukora inama y’umuryango y’iminsi itatu yose.

Ubwo byatumye tujya muri ibyo byose noneho ‘Front’ byerekana ko niba iriya migabo n’imigambi tugomba kuzayigeraho tugomba guhaguruka tukabiharanira.

Kujya kuri ‘front’ y’ibitekerezo ni igihe ibiganiro byanze tugomba gukoresha imbaraga, ibyo na byo tukabyitegura iyo ‘front’ igakora ntitube gusa mu bitekerezo bikaba ibitekerezo bigomba guhindura ibintu.

Urumva nicyo cyatumye dufata ‘front’ hanyuma kuko twubakaga batubwiraga ngo turebe uko wakwinjira mu baturage n’abandi.

Twasanze tutakora ku buryo busanzwe buriya twavuga ngo twari dufite ibitekerezo byacu ni ibi, wenda ntituri benshi cyane, wenda tuzaba nk’ibihumbi icumi cyangwa ijana hanyuma twigishe abaturage ibitekerezo nibabyemera babitore ariko abaturage batari hamwe natwe batora ibitekerezo byacu, burya niko amashyaka abikora.

Twe turavuga ngo oya reka twubake ku buryo na ba bandi bo hasi bajyamo ntibatore ibitekerezo gusa, ahubwo nabo bibe ibyabo ntibibe kuvuga ngo hari ababatekerereje ibitekerezo byiza bibateza imbere none ibi nimubitorere, twe turavuga ngo oya na ba bandi baze mu batanga ibitekerezo bitekererezo babemo.

Noneho icyo gihe birangiye twerekana ibyangombwa byose byemewe nyuma dutora inzego zo kubishyiraho.

Ikindi gishya cyagezweho ubwo dushyiraho ishuri rya politike, turatangira aho twari turi dutangira kuryagura hirya no hino n’abandi bashyiraho amashuri ya politike twoherezayo abajya kubigisha tujya i Burayi, Tanzania, mu Rwanda, Burundi, Congo.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inararibonye rw’u Rwanda.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwanda's economy soars in Q1 2024, driven by the industry and services sectors, with a 9.7% growth rate.

Sun Jun 23 , 2024
The first quarter of 2024 saw a noteworthy 9.7% growth in Rwanda’s economy. The strong performance of the industries and services sectors is responsible for this increase. Compared to the same period in 2023, the agriculture sector showed notable progress during season A of 2024, especially in the production of […]

You May Like

Breaking News