Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje ubutumwa bwatanzwe na MONUSCO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko iki gihugu n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye guhagarika imirwano.

MONUSCO yabitangaje nyuma y’inama ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ku wa Kabiri w’iki cyumweru bahuriyemo i Luanda, ku buhuza bwa Angola.

Ni inama yari igamije gusesengura ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zimaze imyaka ibiri n’amezi arindwi zirwanira n’inyeshyamba za M23.

Kinshasa imaze igihe ivuga ko izi nyeshyamba zishyigikiwe na Kigali, ibyatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati y’impande zombi.

Nyuma y’inama ya Luanda Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga zirimo iy’u Rwanda, RDC na Angola zatangaje ko inama yanzuye “ihagarikwa ry’imirwano uhereye tariki 4 Kanama”.

MONUSCO iri mu bagendeye kuri ubu butumwa mbere yo gusohora itangazo ivuga ko yishimiye “itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Angola ryerekeye guhagarika imirwano hagati ya RDC n’u Rwanda”.

U Rwanda incuro nyinshi rwakunze kuvuga ko nta nta ntambara rurwanamo na RDC ndetse ko nta n’ingabo rufite ku butaka bw’iki gihugu, bitandukanye n’ibivugwa na Leta ya RDC n’ibihugu biyishyigikiye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X asubiza MONUSCO, yayibwiye ko ibyo yatangaje bihabanye n’ibyatangajwe na Perezidansi ya Angola.

Ati: “Ndagira ngo nsabe MONUSCO n’umuyobozi wayo w’agateganyo, Bruno Lemarquis buri gihe kujya basoma neza inyandikomvugo z’inama zo ku rwego rwa ba Minisitiri mbere yo kuzishimira. Nk’ubu perezidansi ya Angola ntiyigeze itangaza ’guhagarika imirwano hagati ya RDC n’iy’u Rwanda’”.

Nduhungirehe yasobanuye ko Perezidansi ya Angola yatangaje ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola n’u Rwanda “bumvikanye ku ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo”, agahenge kakazatangira kubahirizwa saa sita z’ijoro zo ku wa 4 Kanama 2024.

Ni agahenge kagomba kugenzurwa n’urwego ruyobowe na Angola rubifashijwemo n’inzobere mu by’iperereza zo mu bihugu by’u Rwanda, RDC na Angola.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye MONUSCO n’indi miryango mpuzamahanga kujya bitondera amagambo bakoresha, nk’umuti watuma ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC gikemuka.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Urubyiruko rusaga 46% nta makuru ruba rufite ku igenamigambi ry'Igihugu

Thu Aug 1 , 2024
Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta iteza imbere Urubyiruko (RYOF), bwagaragaje ko urubyiruko rwiganjemo urwize n’urwiga muri kaminuza, muri rwo abagera kuri 42.4% mu Rwanda ari bo bazi kandi bajya bagira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu mu gihe abagera kuri 46% bo nta makuru na make babifiteho. Ibi […]

You May Like

Breaking News