Amerika: Umusaza yagiye gushyingura umwuzukuru we nawe apfira ku irimbi

Umusaza witwa Stan wo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yaguye aho yari yagiye gushyingurira umwuzukuru we.Amakuru avuga ko yaguye igihumure.

Ubwo bari basoje umuhango wo gushyingura umwana witwa Tommy bakiri aho, sogokuru we Stan yabaye nk’ugwa igihumure, bamujyana kwa muganga mu Mujyi wa Sydney aba arinaho agwa nk’uko New York Post dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umukobwa w’uwo musaza Amanda Benett akaba nyina wa Tommy, yatangaje ko uyu musaza yari inshuti magara y’umwuzuku we ndetse ko bari bafitanye isano nini.

Ms Bennett arimo gushaka amafaranga yafasha nyina wabuze umugabo gukora ikiriyo cya Stan no kumushyingura.Umugore wa nyakwigendera witwa Lin asigaye wenyine nyuma y’imyaka 47 bakoze ubukwe.

Benett avuga ko Ise yari umugabo wubashywe ndetse yari atewe ishema no kumwita se.

Stan akigezwa kwa muganga kuri Blackout Hospital, byabaye ngombwa ko bamuha imashini imufasha guhumeka kuko umutima we wahise uhagarara ariko bikarangira apfuye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

DRC: M23 na FARDC mu mishyikirano i Kampala

Mon Jul 22 , 2024
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri hagati y’impande zombi. Ni ibiganiro biri kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta […]

You May Like

Breaking News