Ikipe ya Rayon Sports igiye kongera gucakiranira na APR FC muri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’u Bwigenge
Buri tariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi w’Ubwigenge.
Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha nibwo muri uyu mwaka uzizihizwa.
Mu rwego rwo kuwizihiza hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na APR FC ugakinirwa muri Stade Amahoro ku wa Mbere saa kumi nimwe z’umugoroba.
Nk’uko amakuru abivuga byari biteganyijwe ko APR FC izakina na Police FC gusa byaje kurangira hemejwe Rayon Sports.
Ni umukino wa 2 aya makipe yombi azaba agiye gukinira muri iyi Stade yavuguruwe mu buryo budasanzwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza, nyuma y’uko umukino ubanza wari ugamije kuyisogongera wiswe ‘Umuhuro mu Mahoro ‘wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kuri ubu APR FC yo yari yaramaze gutangira imyitozo gusa Rayon Sports yo biteganyijwe ko izayitangira ku wa Gatatu w’icyumweru
gitaha ariko ubwo ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu igomba gutangira kwitegura uyu mukino.
Aya makipe 2 asanzwe ari amakeba agiye gucakirana nyuma y’uko yombi ari gusinyisha abakinnyi bashya barimo n’Abanyamahanga.