APR FC yerekeje muri Tanzania aho yitabiriye imikino ya CECAFA

APR FC irimo yifuza kwegukana CECAFA Kagame CUP 2024 yerekeje i Dar es Salaam muri Tanzania iri kumwe n’abakinnyi bayo bose 24 barimo icyenda bashya na 15 bayisanzwemo.

“Ku” wa Mbere, tariki 8 Nyakanga 2024 ni bwo Ikipe y’Ingabo yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Dar es Salaam aho iyi mikino izabera tariki 9-21 Nyakanga 2024.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi bayo bose barimo n’abashya nka Richmond Lamptey na Dauda Yassif bakomoka muri Ghana, Umunya-Mauritanie Mamadou Sy n’abandi bari kumwe n’umutoza mukuru Darko Nović n’abungiriza be.

Mbere yo gufata rutemikirere, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko intego ari uguhatanira igikombe giterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Izina ry’irushwanwa ubwaryo rikwereka agaciro turiha muri make izina rirahagije. Ikindi ni pre-season kuko nta handi tuzarebera abakinnyi bacu gusa ntabwo tugiye hariya gutsindwa. Ubwo ni akazi k’umutoza ko kureba uko azabigenza gusa twarabimweretse ko tutakitwaza gutegura ikipe.”

Amakipe akomeye muri Tanzania nka Simba, Yanga na Azam ntabwo azitabira iri rushanwa. Chairm Karasira abajijwe niba atari igihombo yavuze ko n’ubundi amakipe aririmo ari meza azabafasha.

Ati “Nta gihombo kirimo kuko dufite n’amahirwe yo kuzahura na Simba SC mu kwezi gutaha ariko n’izirimo zose ni ikipe nziza ziri ku murongo. Biradufasha kwitegura n’uwo mukino wa Simba niba ntagihindutse ariko n’Imikino Nyafurika na Shampiyona muri rusange.”

APR FC iracyari ku isoko aho iteganya kongeramo abandi bakinnyi. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abashobora kuzabasanga i Dar es Salaam n’abandi bazasanga i Kigali.

Ati “Tuzabasanga i Kigali. Wenda hari umwe ushobora kuzadusanga hariya ariko sintekereza ko yazakina gusa abandi bose tuzabasanga hano.”

Yasoje abwira abafana ko nk’ubuyobozi bashishikajwe no kubaka ikipe ikomeye abasaba gukomeza kubashyigikira kandi ko na bo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

Muri iyi mikino, APR FC iri mu itsinda rya gatatu hamwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania bazakina umukino wa mbere ku wa Kabiri.

Iri kumwe kandi na Al Mereik Bentui yatwaye shampiyona ya Sudani y’Epfo ndetse na Sport Club Villa yegukanye iyo muri Uganda.

Muri rusange, itsinda rya mbere rigizwe na Coastal Union (Tanzania), Al-Wadi (Sudan), JKU (Zanzibar) na Dekaheda FC (Somalia). Ni mu gihe irya kabiri rigizwe na Al Hilal (Sudan), Gor Mahia (Kenya), Red Arrows (Zambia) ndetse na Telecom FC (Djibouti).

APR FC iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2010 itsinze St. George yo muri Ethiopia ibitego 2-0.

Amafoto

Victor Mbaoma na Apam Bemol ubwo berekezaga muri Tanzania
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko bifuza kwegukana CECAFA Kagame Cup
Mugisha Gilbert ni umwe mu bajyanye na APR FC
Umunya-Ghana Dauda Yassif uri mu bashya ba APR FC yaguze ni umwe mu bajyanye nayo
Myugariro Nzotanga ni umwe mu bajyanye na APR FC
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira asuhuzanya na Rutahizamu Victor Mbaoma
Umutoza Mukuru wa APR FC, Darko Nović yatumwe kwitwara neza muri CECAFA

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

UGANDA: Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere ka Mubende zigakoresha uko zishakiye.

Mon Jul 8 , 2024
Inkende zashimuse ibiro by’akarere zihashinga ibirindiro. Umwe mu bayobozi muri aka Karere witwa Samuel Mayanja avuga ko inkende zihora mu biro zitera abakozi ubwoba, bityo bigatuma batanga serivisi mbi. Mayanja yagize ati: “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi runaka, inkende zimutera […]

You May Like

Breaking News