Borussia Dortmund na Juventus zose ni amakipe y’ifuza gutwara Jodon Sancho wongeyeho na Paris St-Germain yo mu Bufaransa gusa ayamakipe yose bizayagora kuko uyu musore w’imyaka 24 wa Manchester United arasabwa kwishyura amafaranga atari make . (Sky Sports)
Manchester United irifuza agera kuri £40m muri Jodon Sancho .(Mirror)
Trent Alexander-Arnold ngo yaba y’ishimiye kuzasinya amasezerano mashya mu ikipe ya Liverpool uyu musore w’umwongereza w’imyaka 25 ukina kuruhande rw’iburyo yugarira (right-back) nubwo hari amakuru avugwa ko ikipe ya Real Madrid irikumwifuza . (Sun)
Manchester City irimubiganiro byokurekura Umunya-Brazil Yan Couto akaba akina kuruhande rw’iburyo yugarira (right-back) ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage n’iyo ihabwa amahirwe yo kumutwara kuri £25m uyu musore afite imyaka 22 . (Mail)
Manchester United muri gahunda yo gutwara Umuhorandi Matthijs de Ligt yatanze amafaranga make ndetse arimunsi ya 40m euros (£33.6m) kuri uyu musore ukina mu mutima w’abamyugariro w’ikipe ya Bayern Munich kandi Bayern ntagahunda ifite yo kwakira amafaranga arimunsi ya 50m euros (£42.2m) hakajyaho n’Amafaranga y’inyongera ( add-ons) . (Sky Sports Germany)
Myugariro w’Umwongereza Trevoh Chalobah nyuma yo kutajyana na Chelsea mu mikino y’itegura umwaka utaha w’imikino (pre-season) ubuntakindi ari gutekereza usibye gushaka indi kipe yerekezamo ndetse agomba gukinira umwaka utaha w’imikino , Chelsea ubu iri gukorera umwiherero wayo muri United States. (Guardian)
Umwongereza Kieran Trippier, 33, usigaje umwaka umwe w’imikino w’Amasezerano muri Newcastle United akomeje kwifuzwa na amakipe atandukanye yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia byibuze biravugwa ko ari amakipe abiri uyu musore akaba akina kuruhande yugarira. (Northern Echo)
Umunya-Brazil ukina hagati mu kibuga Joelinton, 27, yamaze gutangaza ko y’ishimye cyane mu ikipe ye ya Newcastle United nyuma y’uko hari amakuru menshi yamujyanaga mu yandimakipe atandukanye I Burayi ndetse Newcastle yizera ko Bruno Guimaraes azagumana nabo . (Guardian)
Manchester United bizayisaba kugurisha myugariro wayo w’iburyo (right-back ) Aaron Wan-Bissaka, 26, kugirango izabashe kwigondera Umunya-Morocco Noussair Mazraoui, 26, w’ikipe ya Bayern Munich. (Mirror)
Everton irashaka gusinyisha mu buryo bw’intizanyo y’igihe kirekire umusore wa Napoli Umunya-Denmark Jesper Lindstrom, 24, ukina hagati mu kibuga kuri £18.5m ndetse hazaba harimo amahitamo yo kumutwa mu buryo bw’aburundu . (Gianluca Di Marzio)
Bologna irashaka umusaza Mats Hummels, myugariro w’imyaka 35 akaba Umudage nyuma yo gutandukana na Borussia Dortmund, Bologna iramutekereza nk’umusimbura wa Riccardo Calafiori ugomba kujya muri Arsenal. (Sky Sport Italy)
Getafe ikipe yo mu gihugu cya Spain igomba kuzabona arenga £5m kuri Mason Greenwood wa gurishijwe na Manchester United mu ikipe ya Marseille bijyanye n’ibyo United na Getafe bumvikanye igihe United yatizaga Greenwood muri Getafe . (Times – subscription required)
Umunya-Scotland Oli McBurnie, 28, agiye kwerekeza mu ikipe ya Las Palmas yo mu gihugu cya Esipanye nyuma yo kurekurwa na Sheffield United muri iy’impeshyi . (Fabrizio Romano)
Arsenal irifuza gutwa umusore w’ikipe ya Athletic Bilbao Umunya-Esipanye-Nico Williams, 22, akaba mababa w’itwaye neza mu gikombe cy’Uburayi ndetse iranifuza gutwara umusore wa Real Sociedad ukina hagati mu kibuga Mikel Merino, 28, gusa Barcelona n’imbogamizi ikomeye kubera ko bombi irabifuza. (Standard)