Arthémon Simbananiye yitabye imana ,uyu wagize uruhare runini cyane mu buyobozi bw’igihugu cy’u Burundi nyuma yo kubona ubwigenge .
Amakuru y’urupfu rwa Arthémon Simbananiye yamenyakanye uyu munsi ubwo umwe mu bagize umuryango we yabitangarizaga ikinyamakuru BBC gahuzamiryango .
Yatanaje ko uyu mukambwe w’imyaka mirongo inani n’icyenda ko ku munsi wo ku cyumweru cyo muri kiriya cyumweru dusoje aribwo Arthémon yitabye imana ndetse uyu munyamuryango yakomeje avuga ko yaziza indwara yari asanganwe muzabukuru bwe.
Arthémon Simbananiye ni umwe mu bayobozi bake bari bagisigaye mu babaye mu butegetsi bw’ iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wo mu 1962 ,u Burundi bwikuye mu ubukoroni bw’Ububirigi ubwo Simbananiye yari afite imyaka 27.
Simbananiye yari rimwe mu mazina yakunze gushyirwa mu majwi mu baba baragize uruhare mu bikorwa by’umutekano muke byaranze u Burundi mu myaka ishize .
Arthémon Simbananiye yitabye imana asigaye yari yariyeguriye imana ndetse akaba yari yaranabaye umuvugabutumwa aho yari asanzwe akorera umurimo w’imana mu Rwanda, mujyi wa Kigali ho mu Karere ka Gasabo dore ko ari naho yari asanzwe aba.