Formula 1
Kabera Salomon ushaka gukina Formula One yagiye gukarishya ubumenyi mu Butaliyani
2026 Ukwakira 15·Gusoma iminota 3·1

Kabera Gasare Salomon ufite inzozi zo kuzaba Umunyarwanda wa mbere uzakina Formula One, yabonye amahirwe yo gukarishya ubumenyi mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto mu ishuri rya DAL Academy mu Butaliyani.
Uyu mukinnyi w’imyaka 11 wahize abandi bana mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka nto azwi nka Karting, aherutse guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘FIA Karting European Championship’.
Nubwo yitabiriye, icy’ingenzi yahaboneye ni uko urwego rw’abo yari ahanganye na bo rwari hejuru cyane, bimusaba kwiga byinshi kugira ngo bimuyobore ku nzozi ze.
Ni ko kugerageza amahirwe mu buryo butandukanye birangira irerero ryigisha umukino wo gusiganwa mu modoka ku bakiri bato rya DAL Academy rimwemereye kumwakira agakarishya impano ye.
Kuva muri Nzeri 2026, Kabera yerekeje mu Mujyi wa Milan gutangira kwimenyereza uyu mukino, abifatanya n’amasomo ye asanzwe azajya afatira mu ishuri rya BDC School.
DAL Academy yagiye kwigiramo gusiganwa mu modoka za Karting zisanzwe ari intangiriro ya Formula One, ryashinzwe n’abavandimwe babiri, ari bo Augusto na Lorenzo di Braccio, bagamije guteza imbere impano z’abato muri uyu mukino.
Nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Isi muri Karting, aba bombi bashinze ishuri bariha byose nkenerwa muri uyu mukino, birimo aho gukanikira utumodoka tw’umukino, umuhanda ugezweho ndetse n’amashuri asanzwe yo gufatiramo amasomo.

Ryigisha amasomo yo mu byiciro bine, ari byo icyitwa ‘MINI’ cyigamo abagitangira umukino wa Karting, muri make binjiye mu modoka bwa mbere. Aba bakunze kuba bari hagati y’imyaka umunani na 12.
Hari icyiciro gikurikiyeho cyitwa ‘OKJ’ [Original Kart Junior], kijyamo abana bakinnyeho uyu mukino ariko bataraba abanyamwuga. Iki kijyamo abari hagati y’imyaka 11 na 14.
Icyiciro cya gatatu cyitwa ‘OK’ [Original Kart] gikinamo abana bamaze kumenyera imodoka ku buryo bakina n’amarushanwa. Aba baba bafite guhera ku myaka 14 kuzamura.
KZ cyangwa KZ2 ni cyo cyiciro kiri hejuru muri uyu mukino, aho abagikina baba bageze ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga, dore ko imodoka bakoresha zigenda ku muvuduko uri hejuru y’ibilometero 180 ku isaha. Aha hakina abana b’imyaka 15, ndetse bakaba bashobora kuzamurwa bagakina Formula One.
Bamwe mu bakinnyi bakinnye muri iki cyiciro bakagera muri Formula One harimo abo tuzi ubu kandi barimo n’abakomeye. Abo barimo Lewis Hamilton ufite Formula One inshuro zirindwi, Lando Norris wa McLaren ari na we watwaye Formula One iheruka ya 2025, Charles Leclerc wa Ferrari, Carlos Sainz Jr. wa Williams, Fernando Alonso wa Aston Martin n’abandi benshi.
Nubwo Kabera akunda gusiganwa mu modoka nto akazaba nk’ibyo bihanganjye, amaze gutera intambwe mu ikoranabuhanga, aho arikoresha mu guhanga ibisubizo bigamije korohereza abantu ubuzima.
Uyu mwana akora ibikorwa bitandukanye birimo gukora ‘robots’, porogaramu za mudasobwa na 3D printing, ari na ho hashibutse urubuga yise ‘Tuganire’, rugamije gufasha abantu kohererezanya ubutumwa, mu buryo avuga ko bujya gusa n’ubw’izindi porogaramu zirimo WhatsApp, ariko urwe rukaba rwabika amakuru y’urukoresha kandi akabikwa mu Rwanda.
Kabera yagiye gufata ubumenyi mu gihe Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ryemeje ko u Rwanda ruzakira Grand Prix mu ntangiro za 2030 mu gihe cy’imyaka 10, irushanwa rizaba ryitwa Africa Grand Prix, rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda, rikabera mu Karere ka Bugesera.

