Amadou Onana yamaze kwerekeza muri ekipe ya Aston Villa avuye mu ikipe ya Everton kuri miliyoni 50 z’amadolari.
uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy’ububiligi yamaze guca agahigo ku umukinnyi uhenze wa ekipe ya Aston Villa nyuma ya Moussa Diaby.Aston villa iri kwitegura umwaka w’imikino utaha uzaba ukomeye cyane kuko iyi ikipe izitabira irushanwa rya Champions League yaherukagamo mu mwaka wo mu 1983 ndetse byiyongera ku marushanwa y’imbere mu gihugu izitabira.
Onana yageze muri Everton mu mwaka wa 2022 kuri miliyoni 33 z’amadolari akinamo imikino 72 ndetse anayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.Nkuko daily mail ibitangaza onana yakagombye kuba yaravuye muri iyi ekipe iherereye ku mugezi wa Merseyside kubera ibibazo by’ubukungu byarangwaga muri iyi ikipe kuva na mbere.
Aston villa itwaye uyu musore w’umubiligi andi makipe akomeye bari bamuhanganiye harimo Manchester united na Arsenal gusa ntago zatangaga amafaranga yifuzwaga na ekipe ya Everton.Onana aje gusimbura Douglas Luiz wagiye muri Juventus mu mpera z’ukwa gatandatu kuri miliyoni 42 z’amayero.
Onana umaze kugira uburambe burimo nyuma yo kuba yarahamagawe inshuro 17 muri ekipe y’igihugu y’ububiligi harimo kuba yarakinnye igikombe cy’isi cyo muri Qatar muri 2022 na Euro 2024.
Kurundi ruhande ikipe ya Everton amafaranga ibonye biteganijwe ko izayakoresha mu kuringaniza ibitabo byabo by’ubukungu mu rwego rwo kwirinda kongera kugwa mu bihano byanatumye ikurwaho amanota mu mwaka w’imikino ushize