Abahinzi b’umuceri bo ku Karere ka Gatsibo bavugaga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi bituruka ku kuba bataragurirwa umusaruro wabo bejeje igihembwe gishize,bavuga ko bafashijwe na koperative yabo bahabwa inguzanyo itazungukirwa ibafasha gukemura ibibazo bafite. Abo bahinzi babarizwa muri koperative ya KOPRORIZ Ntende mu minsi ishize bari batangarije Imvaho Nshya ko kuba […]

Mu gihe uganira n’umuntu akakubeshya ushobora kubimenya iyo witegereje ibimenyetso akoresha bimwe mu bice by’umubiri we, nkuko byemejwe n’inzobere mu by’ubumenyamuntu. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye urasobanukirwa bimwe mu bimenyetso umuntu akoresha ibice by’umubiri we mu gihe arimo kubeshya.  Kwitegereza ibiganza n’amaboko bye Kimwe mu bintu umuntu ubeshya yibandaho […]

Umuganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi usiganwa ku maguru, uherutse kwitaba Imana atwitswe n’uwari umukunzi we w’Umunyakenya, yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024. Umuhango wo kumusezera uwo mugore wari usazwe ari umusirikare mu gisirikare cya Uganda wabereye mu gace avukamo ka Bukwo. Tariki ya 1 Nzeri 2024, […]

Muhoza Clémentine w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Nyamiringa, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi amaze guhondagura uruhinja rwe rw’amezi 3 aruziza ko ngo uwo barubyaranye yamututse, akaba yahoraga avuga ko afite umugambi wo kuzarwica nyuma yo kuruta mu gihuru mu Murenge wa […]

Ibikenerwa ngo imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga igende neza harimo guteganyiriza igihembwe gitaha hagenwa amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo gutegura ubutaka, kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kuzageza ku isarura n’ihunika ndetse no gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi. Gutegura igihembwe cy’ihinga bitangira abahinzi bagisarura Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi mu Kigo […]

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byatahuwe ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye rwihishwa, nk’uko biheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The Dossier Center gikora inkuru zicukumbuye. Aba bana, Ivan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Vladimir Jr w’imyaka itanu; Perezida Putin yababyaranye na Alina Kabaeva, Umurusiyakazi usanzwe ari icyatwa mu mikino ya Gymnastics. Amakuru […]

U Budage bugiye kwakira no guha akazi Abanya-Kenya basaga 250.000 bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru n’ubumenyi buciriritse, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi amagije guha umurongo ikibazo cy’abimukira muri iki gihugu cyo mu Burayi no gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi. Hagarajwe kandi ko hari abashoferi batanu ba bisi […]

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 37 bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Bahamijwe ibyaha birimo kwica abapolisi babiri barindaga urugo rwa Vital Kamerhe wari Minisitiri w’Ubukungu, iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, kujya mu mutwe utemewe n’amategeko no gutunga intwaro […]

Nk’uko Umunyarwanda yavuze ati, ‘Inzoga uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo’, abatuye n’abagana Isantere y’ubucuruzi ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, ni abahamya b’uko inzoga bise Muhenyina ikomeje kwandagaza abagabo n’abagore bagata agaciro. Bamwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko babangamiwe n’ubucuruzi bw’iyo nzoga yo y’urwagwa ihungabanya umutekano, […]

Breaking News