Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 37 bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Bahamijwe ibyaha birimo kwica abapolisi babiri barindaga urugo rwa Vital Kamerhe wari Minisitiri w’Ubukungu, iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, kujya mu mutwe utemewe n’amategeko no gutunga intwaro […]

Nk’uko Umunyarwanda yavuze ati, ‘Inzoga uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo’, abatuye n’abagana Isantere y’ubucuruzi ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, ni abahamya b’uko inzoga bise Muhenyina ikomeje kwandagaza abagabo n’abagore bagata agaciro. Bamwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko babangamiwe n’ubucuruzi bw’iyo nzoga yo y’urwagwa ihungabanya umutekano, […]

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali ku mugoroba w’ejo ku wa Kane yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Perezida Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 11. Avugira kuri televiziyo […]

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), asimbuye Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Ni icyemezo Perezida Kagame yafashe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga,  yasuye Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC. APR FC yari myitozo ibanziriza iya nyuma kuri Sitade Amahoro, mbere yo kwakira Pyramids FC ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 saa kumi […]

‘Boneza Ubucuruzi’ ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ejo ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi na Leta ya Amerika ibinyujije muri USAID. Umushinga uzafasha kongera ikoranabuhanga rikoreshwa ku mipaka hagamijwe kumenyekanisha ibicuruzwa ku buryo bwihuse. Uzatwara miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga Miliyari 6.5 […]

Muri Senegal hakomeje gushakishwa abandi bantu bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bwarohamiye mu Mujyi wa Mbour mu gihe umubare w’abamaze kumenyekana ko bazize iyo mpanuka ugeze kuri 26. Amakuru yatangajwe n’igisirikare cyo mu mazi cya Senegal avuga ko indi mibiri 17 yavumbuwe bituma umubare w’abahitanywe ugera kuri 26. […]

Abaturage b’i Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo, bishimiye umuhanda Rukomo-Nyagatare wanyujijwe mu gace k’iwabo ukaba warabahinduriye ubuzima kubera ko woroheje ubuhahirane n’ibice binyuranye by’u Rwanda. Uretse kuba baravuye mu bwigunge, aba baturage bavuga ko uwo muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 73.3 watumye abenshi muri bo biteza imbere ndetse […]

Leta y’u Burundi mu byumweru bishize yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN; imitwe yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ikinyanyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko umuhuro w’abahagarariye iyi mitwe n’u Burundi wabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu […]

Breaking News